FERWAFA yamaze gutangaza igihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izatangira

7,705
Kwibuka30
FERWAFA -Press Release: Rwanda withdraws her bid of hosting 2019 ...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda izatangira mu Kwakira

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryemeje ko imikino changwa se championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikiciro cya mbere izatangira mu kwezi kwa Ukwakira taliki ya 30 uno mwaka nyuma yaho iciwemo n’icyorezo cya Covid maze iryo shyirahamwe rihitamo gutanga igikombe ku ikipe yari iyoboye championnat ariyo APR.

Kwibuka30

Usibye championnat y’ikiciro cya mbere mu bagabo izatangira taliki ya 30 Ukwakira 2020, FERWAFA yatangaza ko hemejwe ko imikino ya 1/4 na 1/2 mu cyiciro cya kabiri izakinwa mu mukino umwe gusa imikino ikazabera ahantu hatari hatangazwa mu mujyi wa Kigali kuva tariki ya 2-17 Ukwakira 2020.

Imikino y’abagore yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri na yo ikazakinwa hagati y’amatariki ya 3 Ukwakira na 20 Ukuboza 2020 byose bigakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Irushanwa ry’Intwari rizakinwa kuva tariki ya 19 Mutarama kugeza iya 1 Gashyantare 2021 mu gihe igikombe cy’Amahoro cyo kizakinwa kuva tariki ya 4 Gashyantare 2021 kugeza muri Kamena uwo mwaka.

Mu cyiciro cya mbere amakipe akaba yemerewe kwandikisha abakinnyi kuva tariki ya 16 Kanama 2020 kugeza tariki ya 24, Ukwakira, 2020.

Leave A Reply

Your email address will not be published.