Imyaka 75 irashize Hiroshima iteweho igisasu cya Bombe atomique kihahindura umuyonga

7,928
Kwibuka30

Harashize imyaka igera kuri 75 imijyi ya Nagasaki na Hiroshima hatewe ibisasu bya Kirimbuzi bihindura iyo migi umukungugu.

Hari Ku itariki ya 6 Kanama umwaka wa 1945, ubwo Ingabo za Amerika ni zateye igisasu cya kirimbuzi ku Mujyi wa Hiroshima mu Buyapani, hahita hapfa abantu 80 000 nyuma hapfa n’abandi. Uwo mujyi wa Hiroshima wateweho igisasu kiswe “Little Boy” gitewe n’indege B-29 Enola Gay.

Ubwo hari mu ntambara ya kabiri y’Isi, Amerika yabashije gutsinda ibihugu bindi, ariko u Buyapani bukayikomerera. Yibutse ko hari ubushakashatsi bwari bumaze imyaka bukorwa ku bisasu bya kirimbuzi, yigira inama yo kubigeragereza ku Buyapani.

Ibyo bisasu byatewe ku mujyi wa Hiroshima uhinduka umuyonga. Wari umujyi w’inganda n’ibirindiro by’igisirikare bikomeye mu Buyapani kandi hari hanatuwe n’abaturage benshi bageraga mu bihumbi 340.

Indege B-29 Enola Gay yari itwawe n’umupilote w’intambara, Brigadiye Jenerali Paul Warfield Tibbets, yarekuye ‘The Little Boy’ cyari gifite ibiro 64 by’ubumara bwa uranium, cyafashe amasegonda 44 ngo kigwe kuri uyu mujyi kivuye ku butumburuke bwa metero 580.

Kwibuka30

Ku birebana n’umubare nyawo w’abahitanwe n’ibyo bisasu harimo n’abo byagizeho ingaruka, urubuga Wikipedia rutangaza ko nta wamenya neza mu by’ukuri umubare nyawo, hagereranyijwe ni uko baba babarirwa hagati ya 110 000 na 250 000 . Gusa n’ubu aho ibyo bisasu byatewe baracyagerwaho n’ingaruka zabyo harimo kanseri.

Bariko bashira amatara ku ruzi Motoyasu hampande y'icibutso ca bombe y'ubumara i Hiroshima mu 2019 mu kwibuka ico kibombe

Abaturage bashyira indabyo ku rwibutso rw’abahitanywe na Bombe atomique

Nyuma ho iminsi itatu, ku itariki ya 9 Kanama 1945, umujyi wa Nagasaki nawo wamanuriweho ikindi gisasu, U Buyapani buhita butsindwa intambara ndetse burahirira kutazongera kugira igisirikare no guhirahira bujya mu ntambara kugeza ubu.

Paul Tibbets wari utwaye indege yarekuriye iki gisasu kuri Hiroshima, yapfuye mu 2007 afite imyaka 92.

Hiroshima Revisted : News Photo

Paul Tibbets wari utwaye indege yarashe atomic bomb ya mbere. Icyo gihe yari brigadier general

Leave A Reply

Your email address will not be published.