FERWAFA yasabye Abanyarwanda imbabazi nyuma y’aho ikipe y’igihugu itewe mpaga

5,211
Kwibuka30

Nyuma y’aho ikipe y’igihuu y’umupira w’amaguru itewe mpaga kubera gukinisha umukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo, FERWAFA yanditse ibaruwa ifunguye isaba imbabazi Abanyarwanda yizeza gukurikirana buri wese wabigizemo uruhare rwaba uruziguye cyangwa urutaziguye.

Mu cyumweru gishize, nibwo inkuru yabaye impamo ko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa CAF yatangaje ko iteye mpaga y’ibitego bitatu ku busa ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI nyuma y’uko iyo kipe ikinishije umukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo mu mukino wayihuje n’ikipe y’igihugu ya Benin.

Ni umwanzuro wari utegerejwe na benshi kuko CAF yari yatinze kwanzura ku kirego cyari cyatanzwe na Benin, ariko iba inkuru mbi cyane mu matwi y’abakunzi ba ruhago mu Rwanda bamaze imyaka myinshi barimwe ibyishimo n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ni inkuru itaravuzweho rumwe na benshi hano mu Rwanda kuko hari abumva ko rino ari ikosa rikomeye ku buryo na minisitiri wa siporo mu Rwanda agomba kwegura kuko nawe ari mu bashinzwe ikipe y’igihugu, ariko abandi bakavuga ko byaba ari ugukabya baramutse bavuze ko na minisitiri yegura kuko minisitiri wa siporo areberera siporo zose mu gihugu, si umukino w’amaguru gusa.

Nyuma yo kwandikirwa babwirwa ko batewe mpaga y’ibitego bitatu mu mukino Amavubi yari yanganyijemo na Benin, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryanditse ibaruwa ifunguye aho risaba Abanyarwanda imbabazi ndetse ryizeza gukurikirana buri wese wabigizemo uruhare.

Kwibuka30

Ku ikubitiro, FERWAFA yatangaje ko uwari ushinzwe imicungire n’imitegurire y’ikipe y’igihugu AMAVUBI Bwana Jackson Rutayisire yahise ahagarikwa mu gihe iryo shyirahamwe rikomeje gushaka undi wese waba waragize uburangare kugeza ubwo ikipe iterwa mpaga.

U Rwanda ruri mu itsinda “L” rukaba ari narwo ruri u mwanya wa nyuma mu itsinda mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, rufite amanota abiri gusa rwakuye ku mukino rwanganyije na Mozambique 1-1 n’uwo rwanganyijemo na Bénin 1-1 i Cotonou.

Muri iri tsinda, Sénégal yamaze kubona itike n’amanota 12 ku yandi. Hasigaye gukinwa imikino ibiri izaba ifite igisobanuro kinini.

Leave A Reply

Your email address will not be published.