Barack Obama ku rutonde rw’abagera kuri 500 bafatiwe ibihano

5,441
Kwibuka30

Uburusiya bwaraye bushyize hanze urutonde rw’abanyamerika bagera kuri 500 bafatiwe ibihano n’icyo gihugu kimaze igihe kitari gito mu ntambara muri Ukraine.

Uburusiya bwaraye butangaje ko nabwo bwafatiye ibihano Abanyamerika bagera kuri 500 mu rwego rwo kwihimura ku bihano Amerika nayo imaze igihe ifatira icyo gihugu cy’Uburusiya, kuri urwo rutonde rwashyizwe hanze na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, harimo n’izina rya Barack Obama umugabo wigeze kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika kuri manda ebyiri zose akaza gasimburwa na Donald Trump.

Kwibuka30

Kimwe muri ibyo bihano, ni uko muri abo bantu bose uko ari 500 ntawugomba gukandagiza ikirenge cye mu Burusiya, Uretse Obama, ku rutonde rw’abafatiwe ibihano harimo abandi nka Jon Huntsman wahoze ari Ambasaderi wa Amerika mu Burusiya, Charles Q. Brown Jr uhabwa amahirwe yo kuba Umugaba mukuru w’ingabo za Amerika, abanyamakuru batandukanye n’abandi.

U Burusiya bwatangaje ko ibyo bihano ari isomo kuri Amerika, ko butazakomeza kwicara ngo burebere mu gihe icyo gihugu gikomeza kwibasira u Burusiya.

Ntabwo u Burusiya bwatangaje ikosa buri umwe mu bari ku rutonde yagiye akora cyangwa se ibindi bihano yafatiwe birenze kudakandagira mu Burusiya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.