FERWAFA yashyiriyeho ubwishingizi amakipe

7,819
Kwibuka30

FERWAFA yashyireyeho ubwishingizi amakipe yose y’abanyamuryango.

Nyuma y’aho hagaragaye ikibazo cy’impanuka zitandukanye zikunze kubera mu bibuga by’umupira w’amaguru, ari izoroheje n’izikomeye, kuri ubu FERWAFA ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyizeho ubwishingizi buzafasha amakipe yo mu kiciro cya mbere n’ay’icyabiri mu bagabo no mu bagore.

Kwibuka30

Nkuko bigaragara mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara, ubwo bwishingizi bureba gusa abakinnyi bari kuri feuille de match, abatoza, n’abandi bateganijwe n’itegeko ko bagomba kuba bari kumwe n’ikipe mu gihe iri gukina, usibye abo kandi, harimo n’abasifuzi, muri make uwahura n’impanuka yoroheje cyangwa ikomeye yagirira mu kibuga. Iryo tangazo rivuga ko uwagize ikibazo azajya yivuza akoresheje amafranga yeya, noneho nyuma akazana impapuro zo kwa muganga na feuille de match noneho akishyurwa amafranga yakoresheje.

Aya masezerano FERWAFA yagiranye n’ikigo cy’ubwishingizi cya UAP arareba gusa amakipe azakina igikombe cy’amahoro uno mwaka, ndetse na championnat igeze ubu mu gice cyayo cya kabiri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.