Padiri Uwimana yashyize hanze indi ndirimbo ya Rap igaragaramo abazungu

4,944
Kwibuka30

Padiri Uwimana Jean François usanzwe aririmba indirimbo zo mu njyana ya Rap zihimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Igitangaza’ aho yabyinanye n’abazungu bo mu gihugu cy’u Budage aho ari gukomereza amasomo ye.

Nk’uko yabitangarije Kigali Today natwe dukesha iyi nkuru, avuga ko noneho yakoze mu njyana itari iya Rap ahubwo mu njyana ya kinyafurika, ibintu byamugoye kugira ngo bariya bazungukazi babashe kwibona muri iyo njyana.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoreye kuri Kaminuza nigaho hano mu Budage twabyinanye n’abazungu ntabwo byanyoroheye na gato kuko ntibamenyereye kubyina kinyafurika, mu minsi iza ndateganya gukora n’izindi nibiba ngombwa dukore n’ibitaramo ubwo Covid-19 izaba igenjeje make”.

Padiri Jean François Uwimana avuga ko muri iyi ndirimbo asaba abantu gukorera Imana kandi bakayigandukira kuko ihambaye mu byo ikorera abantu buri munsi.

Kwibuka30

Yagize ati “Ibintu byose ni Imana ibigenga ni umwanya wo guha umwanya Nyagasani, kumubyinira, bityo tukamusaba gukora ibitangaza kuko Uhoraho, abamukunda yabagwirije ibyiza, abirata yabakujeho kuko Imana ntawe itinya igakunda abiyoroshya”.

Padiri Uwimana Jean François ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo wiyemeje kuririmba injyana zitamenyerewe mu kiliziya cyane cyane ku bapadiri, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana kuri buri ngeri zose z’abantu hatitawe ku njyana bakunda.

Uyu mupadiri akaba ari mu gihugu cy’u Budage aho ari gukomereza amasomo.

Padiri UWIMANA ubwo ari mu Budage mu masomo ye

Leave A Reply

Your email address will not be published.