FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa KNC agumishirizwaho ibihano

7,555
No photo description available.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yanze ubujurire bwa KNC maze ufata umwanzuro wo kugumishaho ibihano yari yahawe.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Gashyantare 2022, yagumishijeho ibihano byahawe Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) mu gihe Etincelles FC yakuriweho ibihano byo kwakirira umukino hanze, ihanishwa kuzawukinira i Rubavu nta bafana.

Iyi Komisiyo yateranye mu rwego rwo gusuzuma no gufata ibyemezo ku bujurire bwatanzwe ku byemezo Komisiyo ishinzwe imyitwarire iherutse gufatira Kakooza Nkuriza Charles, Ikipe ya Etincelles FC n’abakinnyi bayo ndetse n’icyemezo cy’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ku kibazo cy’umukinnyi Armel Ghislain hagati ya Kiyovu Sports na Gasogi United.

Komisiyo y’Ubujurire yasanze kuba Kakooza Nkuriza Charles ataritabye ku wa 29 Mutarama 2022 Komisiyo nyuma yo gutumizwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ari we wajuriye, bigaragaza ko nta nyungu abona agifite ku kuba yajurira bityo yanzuye ko icyemezo cya Komisiyo ishinzwe imyitwarire kigumyeho mu ngingo zacyo zose.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yari yahanishije Kakooza Nkuriza Charles igihano cyo guhagarikwa imikino umunani harimo ibiri isubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 150 Frw nyuma yo kwemeza ko yakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC no gutesha agaciro umusifuzi.

KNC aherutse gutangaza ko atazasubira ku kibuga kubera uburyo Gasogi United yibwe bigatuma avuga ko itazakomeza gukina Shampiyona nubwo yahise yisubiraho.

Comments are closed.