Ubushinwa bwiyunze ku Burusiya mu kwamagana ko NATO yagura ibikorwa byayo

7,084
Kwibuka30

Ubushinwa bwifatanije n’Uburusiya mu rugamba rwo kurwanya ko umuryango uhuza ingabo z’ibihugu byo ku mugabane w’Iburayi n’Amerika ya ruguru(OTAN/NATO), ukomeza kwagura ibikorwa byawo.

Ibi bihugu kandi byanunze ubumwe mu guhangana n’igitutu cy’ibihugu byo mu burengerazuba(Western Countries).

Moscow na Beijing basoye itangazo rihuriweho rigaragaza iki kibazo, mu ruzinduko Perezida Vladimir Putin yagiriye mu Bushinwa.

Kwibuka30

Perezida Putin na Xi Ginping bagiranye ibiganiro mbere y’ibirori bitangiza imikino ya olempike itangira kuri uyu wa Gatanu taliki 04 Gashyantare.

Muri iryo tangazo, Moscow yatangaje ko ishyigikiye Ubushinwa ku ntara ya Taiwan, ndetse ko irwanya ubwigenge ubwo aribwo bwose bwa Taiwan.

Taiwan yo yifata nk’igihugu kigenga, gifite itegekonshinga ryacyo, n’abayobozi batowe mu buryo bwa Demokarasi.

Ibi bije bikurikiye ibimaze iminsi bivugwa ko uburusiya bushaka gutera Ukraine, gusa Uburusiya bwakomeje guhakana ibyo bushinjwa ko bufite umugambi wo gutera Ukraine.

Comments are closed.