FERWAFA yemeje ko AS KIGALI izasohokera u Rwanda, Rayon sport igasigara ku rugo

11,497

Ferwafa imazekwanzura ko ikipe ya AS Kgli ariyo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF confederations Cup bisobanuye ko Rayon izasigara ku rugo umwaka utaha.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Nyakanga 2020 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryakuyeho urujijo runanzura ko ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro ariyo izahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’umwaka utaha mu amarushanwa ya CAF Confederation cup, ibyo bisobanuye ko ikipe ya As KIGALI ariyo izasohokera u Rwanda kuko ariyo yegukanye icyo gikombe cy’amahoro, ikipe ya As kigali ikazasohokana n’ikipe ya APR yahawe igikombe cya championnat nyuma yuko Ferwafa ihisemo guhagarika championnat kubera icyorezo cya coronavirus maze igikombe kigahabwa ikipe yari imbere.

Kino cyemezo kije gukuraho urujijo kuko bamwe mu bayobozi ba Rayon sport bavugaga ko aribo bagomba gusohokana na APR kuko babaye aba kabiri kuko nubundi championnat itarangiye, mu gihe AS KIGALI nayo yemezaga ko ariyo igomba gusohoka nk’ibisanzwe kuko ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro ariyo isohokera igihugu mu mikino ya CAF Confederations cup.

Comments are closed.