Umwe mu bakobwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake yagaragaye atukana iby’urukozasoni

31,589

Mu gihe benshi bamaze iminsi bashima ubwitange bw’aba bana b’urubyiruko mu gufasha abaturage mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda covid-19, koko burya nta byera ngo de, umwe muri urwo rubyiruko yagaragaye ari gutuka umugenzi amuzamurira urutoki rwa musumbazose.

Ubundi kenshi iyo umuntu azamuriye urutoki rwa musumbazose undi, aba ari kumutuka ku mubyeyi we, nibyo rero uno mwana w’umukobwa tutabashije kumenyera izina yakoze.

Ku murongo wa Tel twashatse kumenya icyo umuyobozi wabo Bwana Abdallah MURENZI abivugaho, ariko ntiyabasha kwakira terefone, gusa bamwe mu bagenzi babibonye banenze cyane imyifatire y’uno mwana w’umukobwa kuko n’abagerageje kumubwira ko akosheje nabo yabatutse ababwira ko batamutunze ngo azi ibyo akora kuko yabihuguriwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.