FIFA YAHANYYE SERBIA NYUMA YO KWITWARA NABI MU IKOMBE CY’ISI

7,580

FIFA YAMAZE GUTANGAZA KO IZAHANA SERBIA NYUMA YO KUGARAGAZA IMYITWARIRE IDAHWITSE MU KIBUGA.

Ni ibyaje bikurikira ibyari byabereye mu mukino wo gushaka itike ya 1/8 cy’irangiza wahuje Ubusuwisi na Serbia, abakinnyi barimo Granit Xhaka na Shaquiri basezereye Serbia ku nsinzi y’ibitego 3/2 bikarangira bombi bakorewe ibikorwa bisa n’ihohotera yaba mu kibuga ndetse no mu bafana.

Ibi byahagurukije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ndetse kuri uyu munsi batangaza ko bagiye guhana bihanukiriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Serbia kuko barengereye ku mahame aranga umupira w’amaguru ndetse banashinjwa kudatoza abakinnyi kugira ikinyabupfura mu kibuga.

Abakinnyi barimo Milinkovic Savic n’umuzamu wabo Vanja Milinkovic Savic bafashe mu mihogo Xhaka capiteni w’Ubusuwisi ndetse binavugwa ko Shaquiri yabwiwe amagambo amusebya bikozwe n’abafana babanyaseribiya nk’uko ikinyamakuru Talksport kibitangaza.

Comments are closed.