Filippo Grandi yinjiranye i Burundi n’impunzi zivuye mu Rwanda

6,002

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ku Isi (UNHCR) Filippo Grandi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021,  yakomereje uruzinduko rwe i Burundi aho yambutse umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ari kumwe n’impunzi z’Abarundi 159 zitahutse.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko izo mpunzi zatahutse kuri uyu wa Kabiri ziri kumwe n’Umuyobozi wa UNHCR zatumye umubare w’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda bamaze gusubira mu Gihugu cyabo ugera ku 24,000.

Filippo Grandi asuye u Burundi nyuma y’iminsi ine yari amaze mu Rwanda, na ho akaba yarahageze avuye muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo (RDC). Ni uruzinduko rugamije kugenzura ibibazo byugarije impunzi ziherereye mu Karere k’Ibiyaga Bigari nk’uko botangazwa na UNCHR.

Ku itariki ya 27 Kanama ni bwo icyiciro cya mbere k’impunzi z’Abarundi bakabakaba 500 cyatahutse ku bushake, babifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), u Rwanda n’u Burundi.

Tariki ya 10 Nzeri 2020 kandi nanone hatahutse icyiciro cya kabiri cy’Abarundi 507 batahutse ku bushake, naho ku itariki 24 Nzeri 2020 hatahuka ku bushake impunzi 511. Tariki ya 1 Ukwakira hatahutse icyiciro cya 4 kigizwe n’Abarundi bakabakaba 600. 

Guhera mu mwaka wa 2015 ubwo habaga ibibazo byateye ubuhunzi mu Burundi, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku 71 000, aho Inkambi ya Mahama yari icumbikiye abarenga ibihumbi 60, mu gihe abandi bacumbitse mu migi itandukanye y’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ikomeje kwibutsa uwo ari we wese waba warahungiye ku butaka bw’u Rwanda wifuza gutahuka ko yemerewe kubisaba agafashwa gusubira iwabo nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ndetse n’amategeko yo mu Rwanda by’umwihariko.

Mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ku mupaka wa Nemba-Gasenyi, abo Barundi batahutse hamwe na Grandi bakiriwe n’abayobozi b’u Burundi batandukanye barimo Minisitiri ushinzwe umutekano Gervais Ndirakobuca.

Grandi yatangaje ko ikigamijwe muri ibi ari ukwirebera uko ibikorwa byo gucyura izi mpunzi bikorwa, nk’uko umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda abivuga.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku wa Mbere, Grandi yatangaje ko yishimiye ibiganiro byiza bagiranye ndetse ko bizeye ubuyobozi bw’u Rwanda mu “gukemura ibibazo by’impunzi mu gutahuka ku bushake cyangwa kubaho mu gihugu”.

Comments are closed.