RIB yataye muri yombi abantu 4 bakwirakwizaga urumogi muri Kigali.

5,435
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batatu bafite udupfunyika 2002 tw’urumogi, bakaba bafashwe bari kurucuruza mu Mujyi wa Kigali.(Photo Igihe.com)

Aba bantu batawe muri yombi ku wa 24 Mata 2021, bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, aho barimo bacururiza urumogi. Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi.

Abafashwe ni abasore babiri barimo uw’imyaka 18, ufite imyaka 20 n’umugore ufite imyaka 37.

Uwavuganye na IGIHE yavuze ko yafatanywe udupfunyika tubiri agiye kudushakira umukiliya ariko atari azi ibyo aribyo.

Ati “Nahuye n’uyu mugenzi wanjye afite biriya bipfunyika ariko ntazi ibyo aribyo, nari ngiye kumurangira ahantu maze kumuhuza n’uwo yarebaga bampaho udupfunyika tubiri, ndi kutwereka umumotari ngo andangire umukiliya bahita badufata, ariko sinsanzwe nducuruza.”

Kwibuka30

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro na IGIHE, yibukije abantu bose ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gikomeye kandi gihanwa n’amategeko.

Ati “Uramutse ufashwe utunda, uhinga, ubika, cyangwa uhindura urumogi igihano ahabwa ni ugufungwa burundu. Ni ibihano bikomeye, ndabwira abantu bose bishora mu biyobyabwenge ko ibihano byakajijwe.”

Yakebuye urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge bikomeye cyane icyitwa shisha ko uzafatwa agikoresha azakurikiranwa n’amategeko.

Yakomeje ati “Urubyiruko usanga rukora ibirori rukazanamo shisha, iki nacyo ni ikiyobyabwenge gikomeye kimwe na mayirungi na Electronic cigarette. Ibi nabyo ubifatanywe ahabwa igihano cy’imyaka 25 muri gereza.’’

“RIB ntizihanganira umuntu unywera shisha ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ibindi biyobyabwenge byose, uzafatwa azashyikirizwa ubutabera ubundi akatirwe urumukwiye.”

Abafatanywe urumogi urukiko nirubahamya icyaha bazahanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 11, rivuga ko ukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na 30 Frw.

Leave A Reply

Your email address will not be published.