FINLAND ITOWE INSHURO ESHANU YIKURIKIRANYA NK’IGIHUGU CYA MBERE GIFITE ABATURAGE BISHIMYE KU ISI

12,062
What part of Europe is Finland in?

World Population Review yashyize ahagaragara raporo y’ibihugu 10 bifite abaturage bishimye ku isi ibihugu bya Scandinaviya byongeye kwiganza ku meza, aho Finlande ifata umwanya wa mbere uyu ukaba ari umwaka wa gatanu yikurikiranya.

Raporo y’ibihugu bifite abaturage bishimye ku Isi ikora urutonde rwayo rushingiye ku bintu bitandukanye birimo igihe cyo kubaho, ibicuruzwa byinjira mu gihugu ndetse hakagenda habazwa ibibazo umuturage asobanura uko abayeho.

Kuvurirwa ubuntu, uko umukene w’aho abyeho  n’ubwiza nyaburanga byose bitekerezwa kugira uruhare muri Finlande mugutsindira abaturage bishimye. Igitangaje ni uko muri raporo harimo inkuru nziza ku isi yinjira mu mwaka wa gatatu w’icyorezo cya coronavirus n’intambara mu Burayi bw’i Burasirazuba.

John F. Helliwell, wahinduye urutonde rwa 2022 akaba n’umwarimu w’ubukungu muri kaminuza ya Columbiya y’Ubwongereza, yishimiye kumenyesha abatuye isi  ko ‘gufasha abanyamahanga, kwitanga no gutanga impano mu 2021 byari bikomeye cyane mu mpande zose z’isi, asaba abantu kuzabikora muri uyu mwaka. N’ibindi bihugu byashyizwe ku rutonde aho igihugu kiri hafi mu biri mu karere u Rwanda ruherereyemo ari Repubulika iharanira demokarasi ya kongo iri ku mwanya wa 82 naho U Rwanda rukaba ruri ku mwanya w’144.

Urutonde rushya rw’ibihugu icumyi byishimye ku isi ni uru:

  1. Finland
  2. Denmark
  3. Iceland
  4. Switzerland
  5. Netherlands
  6. Luxembourg
  7. Sweden
  8. Norway
  9. Israel
  10. New Zealand

Comments are closed.