Nyuma yo kongera gutsindwa na mukeba, abafana ba Rayon barasaba komite yose kwegura.

8,979
This image has an empty alt attribute; its file name is Screenshot_20220319-204146_Gallery.jpg

Nyuma yo kongera gutsindwa na mukeba wayo w’ibihe byose, abafana ba Rayon Sport basabye komite nyobozi yose kwegura.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19 werurwe 2022, nibwo umukino wari utegerejwe na benshi wagombaga guhuza ikipe ya Rayon sport n’ikipe ya Kiyovu sport wabaye, ni umukino wagomgaba guca impaka, ku mpande zombi amanota atatu yari akenewe, Kiyovu Sport imazee imyaka myinshi cyane itazi impumuro y’igikombe cya championnat, yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze gushimangira umwanya wayo wa mbere, ikipe ya Rayon sport n’ubwo benshi babona ko itakiri mu makipe ari kwiruka inyuma y’igikombe, nayo yari ikeneye ayo manota kugira ngo yikiranure n’abafana bayo cyane ko imaaze imikino myinshi itazi icyo aricyo amanota atatu.

Burya koko iyo abantu babiri baburana, haba harimo uwigiza nkana, nyuma y’iminota yagenywe, umukino warangiye kipe ya Kiyovu Sport ariyo yegukanye intsinzi y’ibitego bibiri, igitego cya mbere cyagiyemo mu gice cya mbere cy’umukino, ikindi kijyamo mu gice cya kabiri.

Kiyovu Sports yashegeshe mukeba wayo...

Ikipe ya Kiyovu Sport yongeye itsinda mukeba bibabaza abakunzi bayo

Nyuma y’uwo mukino, abakunzi n’abafana b’ikipe ya Rayon sport mu gahinda kenshi basohotse baririmba basaba ko komite yose ya Rayon sport yegura.

Komite ya Rayon Sport iyobowe na Bwana Uwayezu Fidele, uyu mugabo arashinjwa kuba we na komite batari gutanga ibyishimo ku bakunzi b’ikipe, ndetse bamwe bakavuga ko iyi komite ari imwe mu makomite atigeze agira icyo amarira ikipe.

Mu bisanzwe Komite ya Rayon sport iri gusabirwa kwegura igizwe n’aba bakurikira: uhereye i bumoso hari Olivier Ndahiro, umubitsi wa Rayon Sports, Kayisire Jacques, Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports na Ngoga Roger Aimable, Visi Perezida wa Kabiri

No photo description available.

Kugeza ubu ino komite ishinjwa umusaruro mu gihe yagerageje kugura abakinnyi benshi, ndetse mu minsi ishize ubwo Perezida yakiraga umutoza mushya, abo bombi bijeje abakunzi n’abafana ko ikipe igomba kwegukana ibikombe bikinirwa mu gihugu aribyo igikombe cya championnat n’igikombe cy’amahoro kimaze iminsi cyaratangiye gukinirwa, ariko kugeza ubu biragoye ko ikipe ya Rayon sport yakwegukana igikombe cya championnat kubera ko amakipe yose ayiri imbere amaze kuyisiga kure.

Aba bafana barimo baririmba basaba ko komite yose yegura.

Comments are closed.