France: Nicholas Sarkhozi wahoze ayobora u Bufaransa yahakanye ibyaha bya ruswa ashinjwa n’ubushinjacyaha

11,939

Bwana Sarkhozy wahoze ayobora igihugu cy’Ubufaransa yakomeje gutera utwatsi ibyaha by’uburiganya na ruswa akirikiranyweho n’ubushinjacyaha mu gihe ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka ine yose.

Ubwo yitabaga urukiko ku wa Mbere taliki ya 10 kuno kwezi kwa 12, Bwana Sarkozy yabwiye inteko iburanisha ko atigeze akora icyaha cya ruswa yemeza ko azakomeza guhatana kugeza agaragaje ukuri.

Sarkozy ashinjwa ko yagerageje guha ruswa abashinzwe inzego z’ubutabera kugira ngo baburizemo iperereza ryakorwaga ku mutungo w’ishyaka rye.

Kubera iki cyaha cya ruswa umushinjacyaha yasabye ko uyu mugabo yahabwa igifungo cy’imyaka ine, muri yo ibiri akaba ariyo yamara muri gereza. Iki gihano kandi cyasabiwe uwahoze ari umunyamategeko we Thierry Herzog n’umucamanza Gilbert Azibert kubera ubufatanye bagize muri iki cyaha.

Comments are closed.