RDC: Umwuka mubi hagati ya Kabila na Tschisekedi ukomeje gufata indi ntera

9,349
Guerre d'influence : jusqu'où Tshisekedi et Kabila sont-ils prêts à aller ?  | Congo Research Group | Groupe d'Etude Sur le Congo

Hashize iminsi umwuka utameze neza muri politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko hagati y’impuzamashyaka CACH ya Perezida Félix Tshisekedi na FCC ya Joseph Kabila wahoze ku butegetsi.

Ubwo bwumvikane buke bwatumye kuri iki Cyumweru, Perezida Thisekedi atangaza ko asheshe amasezerano y’ubufatanye yari hagati ya CACH na FCC, ndetse atangaza ko agiye gushyiraho umuntu uzwi nka ‘Informateur’ uzamufasha gushakisha andi mashyaka ari mu Nteko Ishinga Amategeko bakagira ubwiganze busesuye.

Ubusanzwe nubwo Tshisekedi ariwe Perezida, mu nzego nyinshi z’igihugu harimo abakomoka muri FCC ya Kabila by’umwihariko mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Sena no muri Guverinoma.

Kubera iyo mpamvu, Tshisekedi na Kabila bari barasinye amasezerano y’ubufatanye kugira ngo buri ruhande rujye rworohera urundi mu byemezo runaka. Guhera muri Nyakanga uyu mwaka ibintu byatangiye gufata indi sura ubwo Tshisekedi yazamuraga abasirikare mu ntera, Minisitiri w’Intebe atabizi, na we yajya gushyiraho abacamanza abagize FCC bakamwitambika nubwo byarangiye abarahije ku ngufu.

Ibintu byakomeje kujya irudubi muri Congo, kugeza ubwo Tshisekedi atangaje ko agiye gukuraho Minisitiri w’Intebe, Inteko yakomeza kumwitambika akayisesa.

IHIRIKWA RY’UBUYOBOZI RYASHOBOKA?

Umunyamategeko Bukuru Ntwari, mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri RBA, yavuze ko Tshisekedi gushyiraho uzamufasha kubona ubwiganze mu nteko ari we ‘informateur’ bishobora kumugora hakiriho Minisitiri w’Intebe.

Kugira ngo bikunde, ngo ni uko Minisitiri w’Intebe yegura ku bushake. Aramutse ateguye, byasaba Tshisekedi gusaba abadepite kumutakariza icyizere, ibyo nabyo biragoye kuko FCC ya Kabila ariyo ifite ubwiganze mu nteko kandi Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga Ilunkamba ari uwa FCC.

Bukuru yavuze ko Tshisekedi ari gushakisha uburyo akuraho abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo ashyireho abe bazamufasha kuvanaho Minisitiri w’Intebe niyanga kwegura ku bushake.

Mu gihe byaba bidakunze, Dr Shyaka Aggée, impuguke mu byo gukemura amakimbirane yavuze ko intambwe yaba isigaye ari ugusesa Inteko Ishinga Amategeko hakaba andi matora y’abadepite.

Ati “Igishoboka ni uko yayisesa kuko amategeko arabimwemerera ariko nta cyizere afite ko yayisesa ngo azabone ubwiganze mu yandi matora, icyatumye atabona ubwiganze mbere nta cyizere ko kitatuma atabubona no mu yandi matora.”

Impuzamashyaka ya Tshisekedi ifite imyanya 47 mu Nteko, mu gihe iya Kabila ifite imyanya 341.

Abajijwe niba umwuka mubi uri muri Congo udashobora gutuma igisirikare gihaguruka kigafata ubutegetsi, Dr Shyaka yavuze ko hakiri kare, nubwo bishoboka.

Ati “Icyo cyaba kimwe mu bishoboka, ko hazamuka umusirikare uvuga uti n’ubundi mwatezaga akaduruvayo , ntabwo mwashoboye kumvikana. No mu 1965 ku bazi amateka ya politiki ya Congo, nicyo cyatumye Mobutu afata ubutegetsi. Yinjiriye mu cyuho cyo guhangana k’uwari Minisitiri w’Intebe Patrice Lumumba n’uwari Perezida Joseph Kasavubu, bari bamaze igihe kinini batumvikana.”

“Yakoze Coup d’état bitamugoye kubera ko abanyapolitiki bari bahugiye muri ibyo byo guhangana. Uyu munsi rero nabyo nta watinya kubitekereza, ariko igisirikare ubu nacyo birashoboka ko cyacitsemo ibice.”

Me Bukuru yavuze ko ikibazo gikomeye Tshisekedi afite atari igisirikare, ahubwo ari abanyapolitiki kuko ari nabo abaturage benshi bumva cyane. Yavuze ko Tshisekedi asabwa kongera kwigarurira abaturage bo mu duce tw’abanyapolitiki yashwanye nabo.

Ati “Abo muri Katanga barababaye kubera ko Joseph Kabila ahakomoka abo muri Kivu barababaye kubera ko Vital Kamerhe yamwigijeyo, hekenewe ko azana umuntu nka Katumbi ngo aba-Katanga bamwibonemo […] igisirikare ubwacyo ndibaza ko nta kibazo.”

Hashize iminsi Tshisekedi ahatira Minisitiri w’Intebe Ilunkamba kwegura ngo abone uko ashyiraho informateur, gusa Minisitiri w’Intebe ntarabikora. Mu Nteko Ishinga Amategeko naho hajemo akavuyo ndetse mu ntangiriro z’iki cyumweru abadepite bashyigikiye Tshisekedi bagaragaye mu mashusho bangiza ibikoresho byo mu Nteko.

(Ubusesenguzi bwa Igihe.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.