GABRIEL JESUS YEMEYE KUBA UMUKINNYI WA ARSENAL

10,911

Nyuma y’ibiganiro by’igihe kirekire, Gabriel Jesus yemeye kuva i Manchester yerekeza i Londres

Nyuma y’imyaka itanu, rutahizamu wumunya Brazil Gabriel Jesus ari muri manchester city, yemeye kujya muri Arsenal byuma y’aho byemerejwe ko Halland azakina nka rutahizamu w’iyi kipe mu mwaka w’imikino utaha wa 2022/2023.

Hari hashize igihe havugwa amakuru y’ibihuha kuri uyu mukinnyi wahuzwaga n’amakipe atandukanye arimo na Arsenal itozwa n’uwahoze yungirije mu ikipe agiye gusohokamo ya Manchester City ariwe Mikel Arteta. Ni nyuma y’uko yari yaranze kwemera gukinira iyi kipe ibatizwa i Londres kuko yabuze itike yo gukina UEFA Champions League irushanwa Jesus yari asanzwe akina akaba yaranaryitwayemo neza mu mwaka w’imikino ushize.

Bimwe mu byamutindije harimo no kumushakira numero azajya yambara mu mugongo kuko Alexandre Lacazette wambaraga icyenda yari Atarajya muri Lyon bikaba byitezweko aza gusinya vubabidatinze, akazatangirana imyiteguro ya shampiyona y’umwaka utaha n’abandi. Ni shampiyona izatangira mu kwa munani k’uyu mwaka

Comments are closed.