GAERG yibutse imiryango 15,593 yazimye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

4,107
Kwibuka30

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), wibutse imiryango 15,593 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntihagire n’umwe urokoka.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023 mu Mujyi wa Kigali, kuri Paruwasi Cathédrale Saint Michel, mu gitambo cya Misa.

Witabiriwe na Cardinal Antoine Kambanda wayoboye iki gitambo cya misa, Umuyobozi wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, abakozi ba GAERG, bamwe mu bakirisitu n’abandi batandukanye bifatanyije na bo.

Umuyobozi wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye bategura uyu munsi bifashishije igitambo cya misa, ari uko benshi mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bizeye ko Imana itazabatererana.

Ati ‘‘Hari ikintu kimwe twizera, ni uko abacu bari aheza h’Imana. Kubera ko muri iriya nzira y’urupfu abenshi barihannye, abenshi barabatijwe, ndetse turabyibuka neza ko ku munota wa nyuma urupfu rwaje abantu basenze bagira bati ‘Nyagasani Isi iratwanze, ariko turabizi neza ko wowe utaturekura’’.

Nkuranga akomeza agira ati ‘‘Iryo ni isengesho rya benshi mu bapfuye ndetse n’abarokotse babashije kubaho’’.

Yavuze kandi ko uyu munsi udasanzwe kuko ari uwo gushima Imana yarokoye bamwe mu bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kuba Imana yarahaye imbaraga zidasanzwe Ingabo zari iza RPA zayihagaritse.

Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakazima bagomba kwibukwa mu buryo bw’umwihariko, hakazirikanwa ubuzima bwabo kuko bariho muri Kristu.

Ati ‘‘Akaba rero ari iby’agaciro gakomeye ngo twifatanye, dufate uyu mwanya, tubibuke kandi tubasabire. Nabo aho bari baradusabira imbere y’Imana. Abo babyeyi, abo bavandimwe n’inshuti tuba twibuka, twemera ko badaheranwa n’urupfu’’.

Cardinal Kambanda yanakomoje ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko umuntu uvutsa undi ubuzima yibwira ko akemuye ikibazo aba yibeshya, kuko baba bazahurira mu rubanza rw’Imana.

Kwibuka30

Muri iki gitambo cya misa kandi hatuwe amaturo y’umwihariko afite icyo asobanuye ku bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo n’iyo miryango yazimye.

Muri ayo maturo harimo nk’Ikarita y’u Rwanda, mu gusobanura ko nta musozi n’umwe w’u Rwanda utaramenetseho amaraso y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Hatuwe kandi agapira k’ibirere mu rwego rwo kwibuka abana bato ndetse n’urubyiruko bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kuzirikana inzozi zabo n’imiryango bari kuzubaka, yarimbuwe itarashingwa.

Hanatuwe ‘Urugori’ mu kuzirikana abari n’abategarugori bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hanaturwa ingabo n’icumu mu kuzirikana abasore b’intarumikwa n’abagabo barasaniraga u Rwanda n’imiryango yabo baharanira amahoro, ariko bakaba barishwe muri icyo gihe.

Muri aya maturo kandi harimo inkoni yitwazwa n’abageze mu zabukuru, mu rwego rwo kuzirikana abasaza n’abakecuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanaturwa andi maturo atandukanye afite ibisobanuro bujyanye n’uyu munsi.

Mu ibarura Umuryango GAERG wakoze rikarangira mu 2019, ryagaragaje ko imiryango 15,593 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi mpamvu ituma hategurwa ibikorwa bitandukanye mu Kwibuka iyo miryango kugira ngo itazibagirana.

Umuyobozi Wungirije wa GAERG, Prof. Laetitia Nyirazinyoye, ari mu batanze ibiganiro by’isanamitima muri uyu muhango

Leave A Reply

Your email address will not be published.