Nyuma y’imirwano ikaze, Uburusiya bwigaruriye umujyi wa Bakhmut muri Ukraine

3,118

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yashimiye itsinda ry’abarwanyi bo mu mutwe wa Wagner, nyuma yo kwemeza ko bigaruriye umujyi wa Bakhmut, mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Mu itangazo ryasohotse ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023, u Burusiya bwagaragaje ko habayeho imirwano ikomeye, ariko bwamaze kwigarurira uwo mujyi.

Bakhmut icukurwamo umunyu, ikaba yari ituwe n’abaturage ibihumbi 70, nubwo ubu benshi bamaze guhunga. Ni kamwe mu duce twabayemo imirwano ikomeye igihe kirekire mu mezi 15 ashize u Burusiya buteye Ukraine.

Ifatwa ry’uyu mujyi ryafatwa nk’intsinzi ikomeye ya mbere u Burusiya bwaba bugize mu mezi 10 ashize.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya ryagaragaje ko bishimira kuba bigaruriye icyo gice ndetse bashima bikomeye umusanzu wa Wagner.

Rikomeza riti “Vladimir Putin arashimira imitwe itandukanye y’abarwanyi ba Wagner ndetse n’abandi basirikare bose bagize igisirikare cy’u Burusiya, batanze ubufasha bukenewe no kurindana kugira ngo ibikorwa byo kubohora uyu mujyi bibe bigeze ku musozo.”

Umuyobozi Mukuru wa Wagner, Yevgeny Prigozhin nawe aherutse gutangaza ko Umujyi wamaze kujya mu maboko y’indwanyi ze mu butumwa yatambukije mu buryo bw’amashusho kuri Telegram.

Ati “Uyu munsi ku wa 20 Gicurasi ku gicamunzi, Bakhmut yafashwe mu nguni zose. Bizagera nibura ku wa 25 twamaze gukora ibikenewe byose, no gushyiraho umurongo uhamye ku mutekano wayo ngo tuyishyikirize igisirikare (u Burusiya).”

Icyakora, Ukraine yateye utwatsi ibivugwa n’umuyobozi wa Wagner nubwo nta tangazo rivuye mu buyobozi bwa Minisiteri y’Ingabo ryigeze ritangwa.

Minisitiri w’Ingabo wungirije muri Ukraine, Hanna Maliar yavuze ko hari “imirwano ikomeye cyane. Ibintu bimeze nabi. Kuri ubu uabasirikare bacu bari kugenzura uduce tw’inganda n’ibikorwaremezo muri uwo Mujyi.”

Ku rundi ruhande ariko, ubwo yari mu Buyapani, Perezida Volodymyr Zelensky yabaye nk’uwemera ko Bakhmut yafashwe, ubwo yatangazaga ati “Uyu munsi, Bakhmut isigaye ku mitima yacu gusa.”

Yakomeje ati “Nta kintu na kimwe kihasigaye.”

Yari kumwe na Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwo bitabiraga ibikorwa bijyana n’inama y’ibihugu birindwi bifite ubukungu bukomeye, izwi nka G7, irimo kubera mu mujyu wa Hiroshima mu Buyapani.

Uyu mujyi ufashwe mu gihe ibihugu byinshi byo mu Burayi na Leta zunze ubumwe za Amerika bikomeje guha Ukraine intwaro nyinshi.

Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko izaha uburenganzira inshuti zayo zo mu Burengerazuba bw’Isi bwo guha Ukraine indege z’intambara zigezweho, zirimo izo mu bwoko bwa F-16, mu kongerera Ukraine imbaraga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.