Gahunda yo gusibiza abanyeshuri badashoboye izakomeza- MINEDUC

6,195

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko gusibira ku banyeshuri batatsinze atari umwihariko w’abanyeshuri basoza icyiro runaka ahubwo ari intangiriro, kuko guhera uyu mwaka w’amashuri bizakomereza no mu yindi myaka, nta mwana uzongera kwimuka atatsinze neza amasomo.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yabisobanuye agaragaza impamvu abanyeshuri basaga ibihumbi 60 mu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’abo mu Cyiciro rusange cy’ayisumbuye basibijwe nyuma y’imyaka 20 hariho gahunda yo kwimura abanyeshuri mu buryo bwa rusange (promotion automatique).

Usanga hari ikibazo cy’umwana urangiza icyiciro kimwe akajya mu kindi adafite ubumenyi bushyitse.

Yavuze ko ari umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu ya 10, bidakwiye kuba bisa n’ibitunguranye ngo bitangaze abantu, ahubwo ari uko batari babimenyereye ko abanyeshuri basibizwa kandi mu by’ukuri batagize amanota meza, babaga batsinzwe.

Dr. Uwamariya avuga ko ibi ari nk’integuza y’ibigiye kuba no ku yindi myaka y’amashuri kuko na bo bazagerwaho na byo.

Ati: “Uyu mwaka abanyeshuri bagende bafite gahunda yo kwiga, intego yo gutsinda kuko buri mwaka hazajya hakorwa igenzura rigaragaza niba ashobora kwimuka cyangwa gusibira”.

Comments are closed.