“Kagere, Haruna na Jacques bakwiye gusezera kuko bari guta ibaba” KNC

5,400
Kwibuka30
KNC yashimangiye ko indirimbo z'abanyarwanda n'iz'amanyamahanga zirimo  ibishegu zicibwa - Ibisigo - Amakuru ashyushye
Nyuma y’uko ikipe y’Amavubi atsindiwe i Kigali, KNC yasabye ko ikipe y’igihugu yaseswa, ndetse asaba bamwe mu bakinnyi basezera aho gukomeza guta ibaba.

Gutsindwa kw’ikipe y’u Rwanda AMAVUBI ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ntibikiri inkuru, inkuru ahubwo ni iy’akababaro kenshi bisigiye benshi mu Banyarwanda, cyane ko ari ikintu cyaherukaga mu myaka myinshi ishize.

Mu kiganiro asanzwe akorera kuri Radio One, Bwana Kakoza Charles umuyobozi w’ikipe ya GASOGI United akaba azwi nka KNC, mu mvugo yumvikanagamo akababaro kenshi yasabye ko ikipe yose yaseswa, bagakinisha ikipe y’abana bikitwa ko bari gushaka experience, ndetse asaba ko bamwe mu bakinnyi b’AMAVUBI basezera aho gukomeza guta ibaba.

Kwibuka30

KNC yagize ati:”…Jacques, Kagere, Haruna mbisabiye kwegura, hari byinshi mwaduhaye ariko aho bigeze ntacyo muri gufasha Abanyarwanda, rwose nta gahora gahanze, ibyiza ni uko mwasezera mu ikipe y’igihugu aho gukomeza guta ibaba

KNC yakomeje avuga ko Haruna na bagenzi be nka Kagere, na Jacques bakwiye gusezera kuko n’ubundi nta bunararibonye bari gushaka mu ikipe y’igihugu.

Umutoza Mashami yanenzwe bikabije uburyo yasimbuje umukinnyi York wari witwaye neza cyane agasigaza abandi wabonaga bananiwe ndetse batari ku rwego rushimishije.

Ikipe ya Uganda Cranes yaherukaga gutsindira i Kigali ikipe y’u Rwanda Amavubi mu mwaka w’i 1986.

Comments are closed.