Gakenke: Umwana w’imyaka 4 n’umugabo w’imyaka 51 bakubiswe n’inkuba barapfa

6,062
Kwibuka30

Imvura yari yiganjemo inkuba n’umuyaga mwinshi yaguye kuri uyu wa gatatu yahitanye abantu babiri barimo umwana w’imyaka ine y’amavuko.

Mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’abantu bagera kuri babiri bakubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Werurwe 2023 mu gihe imvura nyinshi yari yiganjemo umuyaga n’inkuba nyinshi yagwaga hafi mu duce twose tw’u Rwanda.

Kwibuka30

Ibi byabereye mu Murenge wa Gakenke n’uwa Miyove ho mu Karere ka Gakenke.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe giherutse gutanga impuruza ko muri kino gihe imvuraizagwa ari nyinshi nyuma y’uruzuba rwari rukabije rwatumye mu gihugu cyose haba ubushyuhe ku rwego rwari hejuru.

Meteo Rwanda yakomeze iburira abantu ko bakwirinda kujya bugama munsi y’ibiti mu gihe imvura iri kugwa, ndetse inasaba n’Abanyarwanda kujya birinda kugira ibyo bacomeka ku mashanyarazi mu gihe hariho imvura y’inkuba kuko bishobora guteza ikibazo ndetse cyaviramo urupfu, ndetse iki kigo cyagiriye inama ababishoboye gutunga imirindankuba mu ngo zabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.