Perezida Kagame yagaragaye aconga ruhago mu muhango wo gutaha Pelé Stadium

8,017
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame yakinnye mu ikipe y’u Rwanda mu mukino wo gufungura ku mugaragaro sitade yahoze ari iya Kigali ubu yamaze kwitirirwa rurangiranwa muri ruhago y’Isi uherutse kwitaba Imana Pelé, warangiye u Rwanda rutsinze FIFA 3-2.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakinnye uyu mukino aho yari mu ikipe y’uuhande rw’u Rwanda yahye n’ikipe y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Iyi kipe y’u Rwanda, uretse Perezida Paul Kagame, yanakinnyemo na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Olivier Nizeyimana Mugabo ndetse n’abandi bakanyujijeho muri ruhago.

Naho ikipe ya FIFA yahuye n’iy’u Rwanda, yo irimo Perezida w’iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infatino ndetse na bamwe mu bakanyujijeho muri ruhago y’Isi.

Kwibuka30

Uyu mukino wabimburiwe n’umuhango nyirizina wo gufungura iyi sitade yiswe Kigali Pele Stadium, wakozwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Gianni Infatino.

Ni umukino wasifuwe n’umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi Salma Mukansanga Rhadia, wari urimo abakanyujijeho muri ruhago ku Isi, bakinnye ku mpande zombi yaba mu ikipe y’u Rwanda ndetse n’ikipe ya FIFA.

Mukansanga akimara guhuha mu ifirimbi ngo umukino utangire, umupira wa mbere watewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahereje abo bakinaga mu ikipe imwe, bahita batangira gusatira ikipe ya Fifa yari iyobowe na Gianni Infatino.

Ikipe y’u Rwanda yagiye isatira cyane iya FIFA ndetse biza no kuyihira itsinda ibitego bitatu kuri bibiri by’ikipe ya FIFA, birimo bibiri bya Jay Jay Okocha.

Okocha wakanyujijemo mu myaka yo hambere ari kumwe na Perezida Paul Kagame

Leave A Reply

Your email address will not be published.