GASABO-NDERA: Abasore b’ Indera ngo batewe ubwoba n’umukobwa uri kuroga buri musore wese wamubenze

14,391

Abasore bo murI uno murenge wa Ndera ngo bafite ubwoba buterwa n’umukobwa uri kuroga buri musore wese wamwanze

Mu Karere GASABO mu mugi wa Kigali, mu Murenge wa Ndera haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Chantal umaze iminsi uroga abasore bose bamubenze n’abamubeshye urukundo. Amakuru dukesha radio1 yageze muri uwo murenge, aravuga ko kugeza ubu hamaze gupfa abasore batanu, umukobwa umwe n’umugore umwe kandi bose bagapfa mu buryo bumwe. Umwe mu baturage bo muri ako gace yabwiye umunyamakuru ko yamusanze iwe amubwira ko umuhungu we yamubenze, undi akamubwira ko umuhungu we ari mukuru ko afite ubushobozi bwi kwihitiramo.

Abaturage bo muri uwo murenge wa Ndera baravuga ko bamaze ibyumweru bibiri bashyingura abantu mu minsi ikurikirana, bakemeza kandi ko uwo mukobwa afite urutonde rwabo agomba kuroga muri iyi minsi. Umusaza umwe yavuze ko amaze kumenya ko umuhungu we ari ku rutonde akaba afite yagize ubwoba anabura aho amuhungishiriza. Bwana KAYIHURA FELIX umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge yavuze ko ayo makuru amaze kuyumva nawe. Yagize ati:”ayo makuru nanjye maze kuyumva, bambwiye ko yitwa Claudine akora mu kabare, tugiye kubikurikirana tumenye ibyo aribyo vuba..”

Kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihana amarozi cyangwa umurozi kuko nta bimenyetso biba bihari.

Comments are closed.