Gasabo: Polisi yafunze abantu 20 bari muri Hotel barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

11,463

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 21 bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakajya gushaka serivisi za sauna na massage muri Hotel Lebanon iherereye i Nyabisindu mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Gasabo: Polisi yafunze abantu 21 barenze...

Aba bantu batawe muri yombi kuwa 21 Gicurasi 2020 ubwo bari muri Sauna yo muri iriya Hoteli begeranye kandi amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus atemera iyi serivisi.

Aba bantu bafashwe babwiye RBA ko batari bazi ko iyi serivisi itemewe kuko ngo Leta ifungura amahoteli itabivuze mu gihe abandi bo bavuze ko iyi hoteli ariyo yabashutse ikabagusha mu cyaha kuko yababwiraga ko iyi serivisi ya Sauna yemewe.

Umwe yagize ati Urebye natwe twabimenye ejo badufata kuko twabonaga Sauna nta kibazo.Kuva cya gihe batangaza amabwiriza yo gufungura Hoteli,twumvaga Gym ariyo ibujijwe gusa ariko Sauna ntitwigeze tubona ko ari ikibazo.Twageragezaga gushyiramo intera ya metero aho twari duhuriye.

Undi yagize ati “N’ukwibeshya koko byambayeho kuko muri rya tangazo ryasohowe ntiyari irimo.Mbonye n’ama salon de coiffure ari gukora numva nanjye natangira.Nta kindi cyabiteye nicyo.Niho nibeshyeye kuko numvaga ko kuba muri Sauna haba hari ubushyuhe,Coronavirus itakwanduriramo.

Abafatiwe muri iyi Sauna na Massage baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali ariko bemeje ko batari bazi ko bitemewe kuyijyamo ndetse ibyababayeho ngo byabasigiye isomo.

Umwe yagize ati Ikosa njyewe narikoreshejwe na Hoteli yatangije iyo gahunda.Njye nari muri siporo numva yuko byemewe.Amakosa yo arahari ariko kuba Hoteli yarafunguye gahunda ikatubwira ko mu itegeko bitanditsemo,urumva ko twashutswe rwose.”

Bamwe mu bantu bakuru batawe muri yombi bavuze ko bibabaje kuba bafashwe kandi bakabaye batanga urugero rwiza mu bakiri bato

Nyiri hoteli n’abayigenzuraga nabo batawe muri yombi ndetse nayo yamaze gufungwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yavuze ko urwitwazo rwo kuvuga ko Sauna na Massage bitanditse kuri serivisi zibujijwe nta shingiro bifite kuko icy’ibanze ari uko mu itegeko harimo ingingo ivuga ko guhurira hamwe bitemewe.

Yagize ati “Ibintu byo guhuriza hamwe abantu birabujijwe.Reba nawe abantu 21 bahuriye muri Sauna imwe baturutse Kicukiro bakaza I Remera.Uturutse I Kanombe akaza I Remera.Uturutse Kimihurura,Gisozi,Kagugu,bose bakaza I Remera.Ahantu hose mu mujyi bakaza bagahurira ahantu hamwe.Ntawe uzi aho undi yiriwe nta nunazi aho yaraye.Ntawe uzi uwo babonanye nawe kandi muzi uko amabwiriza asobanura uko iki cyorezo cyandura n’uburyo gikwirakwira.

Urumva rero ko aba bantu batikunda,badakunda bagenzi babo ndetse ko badashyira no mu gaciro ngo bakunde abanyarwanda.Reba rero aho bahuriye ari 20 bakandura,bagasubira mu rugo ingo bazanduza uko zingana.Abo babana mu miryango ntibabarika ariko n’ikibazo gikomeye turahagurukira.Abantu bakomeze bafatwe,turebe uko baza kubicikaho ku buryo bukomeye.”

Polisi yavuze ko abafashwe bagiye gufungwa banacibwe amande ndetse hanakurikiranwe na Hoteli yarenze ku mabwiriza yatanzwe na Leta yo kwirinda Covid-19, ikishyiriraho ayayo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.