Heroes FC yamaze kujurira icyemezo cya FERWAFA cyo kuyimanurwa mu cyiciro cya kabiri

8,791
Kwibuka30

Ubuyobozi bwa Heroes FC bwandikiye Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA bugaragaza ko butishimiye icyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi yayo cyo kumanura amakipe abiri ya nyuma mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere imburagihe kubera icyorezo cya Covid-19.

Heroes FC yari iya 15 n’amanota 16 na Gicumbi FC yari iya nyuma n’amanota 15, zombi zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri nk’uko byemejwe na FERWAFA ku wa 22 Gicurasi 2020.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko nubwo mu cyiciro cya kabiri, amakipe yari amaze gukina imikino ibanza yo mu matsinda, amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azakina Playoffs zo gushaka amakipe abiri azasimbura Gicumbi FC na Heroes FC, bikazakorwa ubwo Guverinoma y’u Rwanda izaba itanze uburenganzira bwo kongera gukina.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa bahaye itangazamakuru Umunyamategeko Mulindahahi Jean Olivier Kabahozi wigeze no kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yanditse mu izina rya Heroes FC ajuririra icyemezo cyafashwe ku wa Gatanu.

Yagize ati “Mu izina rya Heroes FC n’iry’Umuyobozi wayo mpagarariye (…) Nyuma yo kubona ko icyo cyemezo kirenganya amakipe yamanuwe mu Cyiciro cya Kabiri, na Heroes FC irimo, aho dusanga cyarafashwe mu buryo buri unfair [budakwiye].

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko yatanze ubujurire mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi nk’uko itegeko rya gatanu ry’amategeko ngengamikorere ya FERWAFA abiteganya.

Ati “Mu izina rya Heroes FC, tubandikiye tujuririra iki cyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi ya FERWAFA tubasaba kurenganurwa.”

Heroes FC yavuze ko mu gihe cya vuba aribwo izageza kuri FERWAFA inyandiko ikubiyemo ingingo zayo z’ubujurire.

Ku wa Gatanu, FERWAFA yatangaje ko ibyemezo byafashwe hashingiwe ku bubasha Komite Nyobozi yayo ihabwa n’ingingo ya 33 muri sitati (amategeko shingiro) ya FERWAFA n’ingingo ya 28 mu mategeko ngengamikorere yayo.

Heroes FC yasubiye mu Cyiciro cya Kabiri nta mwaka urashira kuko yazamutse muri Kanama 2019.

Ku wa Gatandatu, Ubuyobozi bwa Gicumbi FC nabwo bwatangaje ko bugiye kujuririra icyemezo cyafashwe na FERWAFA.

 APR FC yari itaratsindwa yahawe igikombe cya Shampiyona yasojwe imburagihe.

Hakaba hategerejwe icyo FERWAFA iza vuga kuri ubu bujurire.

Leave A Reply

Your email address will not be published.