Gasabo -Rusororo: Abakozi b’Ambasade y’Ubuhinde bateye ibiti ku ishuri rya EP Bisenga

3,969

Umujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo, gahunda yo gutera ibiti habungabungwa ibidukije. hakozwe umuganda  witabiriwe n’Ubuyobozi muri Ambasade y’Ubuhinde mu Rwanda.

Ni umuganda udasanzwe wakozwe kubufatanye n’umuryango Brahma Kumaris Organisation mu Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu 23/11/2024 wabereye ku ishuri ribanza rya Bisenga (EP Bisenga),ukorwa n’abanyeshuri n’Abayobozi.

Abanyeshuri bateye ibiti basobanurirwa akamaro k’ibiti

Hatewe ibiti 1000 bigizwe n’imbuto ziribwa, ibivangwa n’imyaka n’ iby’Umurimbo muri gahunda yo gutera ibiti ku mashuri no kwigisha abana gufata neza ibiti no kurengera ibidukikije.

Mu butumwa bwatanzwe bwagarukaga ku kamaro k’ibiti, harimo kuyungurura umwuka duhumeka gutanga imbuto ziribwa n’ibindi.

High Commission/Ambassador   w’ Ubuhinde mu Rwanda n’ abo bakorana muri ambassade y’Ubuhinde mu Rwanda bari bitaririye uyu muganda.

Umuyobozi muri Ambasade y’Ubuhinde n’Umuyobozi Ushinzwe Uburezi w’Umurenge wa Rusororo.

Ni umuganda wakozwe n’abakozi b’Umurenge wa Rusororo, Abarimu n’abanyeshuri bayobowe n’Ubuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rusororo Bwana Kubwimana Onesphore aho yavuze ko ikigamijwe ari ukubungabunga ibidukikije binyuze mu bakiri bato.

Ni mugihe kuruhande rw’Akarere ka Nyarunge muri gahunda  yiswe “IgitiCyanjye” kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024 ,Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kigali mu gutera ibiti.Muri uyu muganda kahaba hatewe ibiti by’imirimbo.

Abana bakomeje kwigishwa kubungabunga ibidukikije.

Comments are closed.