Gasabo-Rusororo: GS Rusororo Adventiste habaye igikorwa cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo mu kagari ka Nyagahinga habaye igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri abarimu n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu 14 Gicurasi 2025, byabereye ku ishuri rya Rusororo Adventiste (GS Rusororo Adventiste yahoze yitwa EP Rusororo Adventiste), kubufatanye na Riviera High school, Green Land, City Infanty na C.S Sainte Famille d’Hermete.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka uva mu kigo cya GS Rusororo Adventiste werekeza kuri Maison de jeune no gushyira indabo kurwibutso ruri ku nzuyu y’ubyiruko ya Kabuga (Maison de jeune Kabuga).
Umuyobozi w’ishuri rya GS Rusororo Adventiste mu gutanga ikaze yasabye abitabiriye ikigikorwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuzirikana Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya abapfobya Jenoside.

Uwatanze ikiganiro Bwana Karinamaryo Theogene yagarutse ku isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagurutse ku Ndangagaciro y’ubunyarwandwa yarangaga abanyarwanda ati:”Harimo Ubunyarwanda,Ubupfura,Ubutwari no Gukunda igihugu n’izindi…..”

Yakomeje agira ati” Ubunyarwanda ryari ipfundo ribumbira abanyarwanda hamwe bakabana hamwe mu mahoro umwami akaba uwarubanda, abaturage bakaba rubanda rw’Umwami nta vangura.”
Yasobanuye ku gihe umwami mutara III Ridahigwa yasabaga ubwigenge maze bamwe mu banyarwanda bari bayobowe na Kayibanda Grégoire bavuga ko atari cyo cyihutirwa, Kayibanda waje kuba Perezida w’u Rwanda.
Nyuma Habyarima Juvenil yasimbuye Kayibanda maze akora bibi birenze ibye kuko Habyarimana yagize ati:” Igihugu cyaruzuye .”Ni mugihe yari asabwe ko abari barahunze ubwicanyi bwakorwaga mu gihugu bataha.
Bwana Karinamaryo Theogene yijeje abana ndetse n’abitabiriye iki gikorwa ko ingabo za FPR inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko bitazongera kuko ari imwe mu ntego zayo.
ati:”Muhumure ntabwo bizongera .”
Uwatanze ubuhamya Madam Gwaneza Josiane yagarutse kunzira y’umusaraba yanyuzemo kuva agitangira ishuri,aho mwarimu yamukubise amutegeka ku menya ubwoko bwe ati:” Mwarimu yarankubise ati jya umenya ubwoko bwawe kubera guhaguruka mu moko atandukanye.”

Yagarutse ku rugendo rwo kwiga, atotezwa ,urugendo rutari rworoshye, ndetse
ubwoyoherezwaga i Jurwe ngo niho Inkotanyi ziri ngo zimurokore muri Jenoside ariko ntiyazibona akomeza yerekeza i Gikomero ,inzira y’umusaraba no kwihisha abibisha bamuhigaga n’ubwo yari umwana muto i Mana iramurinda.
Yashoje ashimira ingabo za FPR inkotanyi zarokoye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Rusororo Madam Gakwaya Adelaide yashimiye uko ibigo by’amashuri bihuriza abana hamwe bakigishwa amateka yaranze u Rwanda.

Umushyitsi mukuru akaba na Perezida w’inama Njyanama y’Umurenge wa Rusororo Bwana Bayiriringire Seth,yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31.

Yakomeje ashimira abayobozi b’amashuri bahuriza hamwe abana bakiga amateka yaranze u Rwanda tuzirikana abishwe ndetse no gukumira abapfobya amateka yacu.
Yakomoje kubarimu bigishaga ivangura mu mumashuri mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’Abarimu kandi ari abantu bajijutse.
Asaba urubyiruko ko rukwiye kwiga kubera ko hari abato bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hari n’abato bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati:”Bana mutazagendera mu mujyo mubi mutannye,dore muri kwiga .nti muzemere ko babashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abari bato bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nanone yahagaritswe n’abari bato muri icyo gihe.”
Akomeza ahumuriza abanyarwanda ko tudakwiriye guherayo dukwiriye kwiyubaka.
Yasabye abana kwiga kuko biharanirwa ati:”Murasabwa kwiga kuko hatsinda uwatsinze ntabwo aruko uba ukomoka mu bwoko runaka nkuko byakorwaga mbere.”
Umurenge wa Rusororo ni umwe mu mirenge cumi n’itanu igize Akarere ka Gasabo,mu minsi ijana ibigo biri mu murenge wa Rusororo bikaba bikomeje gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 15 Gicurasi 2025 igikorwa kiza komereza muri APAER-RUSORORO ni mu murenge wa Rusororo.









Comments are closed.