Gasabo: Umusore ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto arakekwaho kwica umukobwa yarangiza nawe akiyahura

8,482

Umusore w’imyaka 23 ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yasanzwe mu nzu arembye bikomeye irimo umurambo w’umukobwa, aho bivugwa ko uwo mumotari yaba ariwe wamwishe hanyuma akagerageza kwiyahura.

Gasabo: Umusore arakekwaho kwica umukobwa

Uyu musore yari asanzwe acumbitse mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo mu Karere Gasabo.

Abaturage bavuga ko aba bombi bari bamaze imyaka ibiri bakundana, aho ngo umukobwa yari yaje gusura umusore ahita amunigira mu nzu yabagamo nyuma nawe agerageza kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko uzwi nka ‘Tiyoda’.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rutangaza ko nta gihamya iraboneka y’uko uyu musore yishe uriya mukobwa bivugwa ko bakundanaga ariko rukavuga ko iperereza ryahise ritangira.

Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB,Murangira B. Thierry yagiranye n’Ikinyamakuru UKWEZI dukesha ayamakuru yagize ati “Biracyari mu iperereza, tumaze guhabwa amakuru twihutiye kujya aho ibyo byabereye, twahasanzwe umukobwa bikekwa ko yapfuye anizwe umuhungu amuryamye iruhande bigaragara ko yashatse kwiyahura akoreshejwe umuti wica udukoko.”

Murangira avuga ko bakomeje gukora iperereza hanakusanywa ibimenyetso, akaba ariho ahera asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ndetse akanashimira abatanze ay’uyu musore.

RIB ivuga ko umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe mu bitaro muri Rwanda Forensic Laboratory ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma naho uwo mu motari ari kwitabwaho mu bitaro bya Kibagabaga.whatsapp sharing button

twitter sharing button

Comments are closed.