Padiri Ubald Rugirangoga arembeye mu bitaro aho ari mu byuma bimufasha guhumeka nyuma kwandura Covid-19

10,008
Kwibuka30

Padiri Ubald Rugirangoga kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo kwandura icyorezo cya Corona Virusi, yageneye ubutumwa abakirisitu abifuriza Noheli Nziza.

Tariki ya 21 Ukwakira nibwo hamenyekanye inkuru ko Ubald wamenyekanye cyane mu masengesho yo gusabira abarwayi bagakira ndetse n’isanamitima, yanduye icyorezo cya Corona Virus.

Kuva icyo gihe uyu mu padiri ntabwo arakira ndetse ageze ku rwego rwo guhumekera mu byuma yongerewe umwuka.

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa kane ari kwa muganga muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho arembeye, yifurije Noheli nziza anashimira abakomeje kumusengera.

Yagize ati”Ubald uri mu bitaro arabifuriza Noheli Nziza,mwarakoze ku bw’amasengeshoyanyu ndwaye Covid, Murakoze cyane, ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu.

Kwibuka30
Ubald uri mu bitaro arabifuriza Noheli Nziza

Kugeza ubu hakenewe inkunga yabarirwa mu 150,000$ ngo uyu mu padiri avurwe akire gusa kuri ubu hakaba hamaze kuboneka 50,000$.

Mbere y’uko Padiri Ubald yandura Corona Virusi yari amaze iminsi afasha abakristu gatolika mu kuvugira hamwe isengesho rya Rozali akoresheje imbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook.

src:umuryango

Leave A Reply

Your email address will not be published.