Gasabo:Habonetse umugabo mu ishyamba yapfuye!

10,608

Mu karere ka Gasabo umurenge wa Rusororo mu kagari ka MBANDAZI mu mudugudu wa Karambo mu ishyamaba habonetse umurambo w’umugabo utaramenyekana umwirondoro we cyangwa naho yaturutse.

mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya14/08/2020 nibwo hamenyekanye amakuru ko habonetse umuntu wiciwe mu ishyamba muri uyu murenge wa Rusororo.amakuru yamenyekanye atanzwe n’umuturage warugiye gushaka inkwi (gutashya) yamubona agahita ahuruza umukuru w’umudugudu n’abaturage, uyu umurambo wa twawe na Polisi ku bitaro,umukuru w’uyu mudugudu yatubwiyeko bataramenye uwabayishwe.uyu mugabo yishwe nabi kuburyo bukabije bamukuyemo n’imyenda yose ubwo twandikaga iyinkuru muri uyu mudugudu twasanze bamwe batubwiye ko uyu mudugudu uteye ukwawo doreko usanga utubari twaho dukora ntakibazo mu gasantere kaho kitwa ku karambo.

Muri akagace mu minsi mike ishize abantu bataramenyekana batwitse ishyamba rigashya rigakongoka kugeza ubwo bamwe bagiye kurizimya abandi bakabatera amabuye,irishyamba bamaze kuritema kuburyo iyo urebye ubona umusozi wambaye ubusa kuko abaturage barimaze.

Muri aka kagari iyo utembereye usanga buruwese yikorera imirimo imuteza imbere igiteje amakenga ni utubari ndetse no kutambara agapfukamunwa yewe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ntubabaze.

Comments are closed.