Gasabo: Ishuri rito rya GASAGARA ryibasiwe n’inkongi y’umuriro hashya ibikoresho bitandukanye.

13,278

Mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo akagari ka Gasagara mu mudugudu wa Ryabazana, ishuri ribanza ryitwa EP.GASAGARA ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ibikoresho byari mu biro by’umuyobozi birashya birakongoka, bimwe mu byahihe harimo, (ituburampapuro) printer, intebe, etajeri, ibitabo, Piano, installation yahiye ndetse n’ibikoresho nka madisiye aba mubiro by’umuyobozi.

ibi nibimwe byangijwe n’inkongi
Intebe zo mubiro zahiye bikomeye.

Amakuru dukesha umwe mu bari bahari yatubwiyeko inkongi yaba yatewe n’urutsinga bakoresheje barahura umuriro kuri Cash power,ubwo bari gusudira inzugi z’amashuri mashya ari kubakwa.

urutsinga rwateje inkongi kuri aya mashuri.

Murigahunda yo kugabanya ubucucike irishuri rya EP-GASAGARA risanzwe rifite ibyumba 9 by’amashuri hari kubakwa ibishya 9 byose ni 18 muri iki gihe abana bari mu rugo baramutse batangiye muri Nzeri bigaragara ko bayigiramo yuzuye.

Comments are closed.