Gasabo:Umugabo yakubise Majagu umugorewe ahita atoroka aburirwa irengero

7,417

Mu karere ka Gasabo umurenge wa Rusororo akagari ka Gasagara umudugudu wa Ryabazana umugore witwa MUKAMAZERA Claudine arari ayo kwarika nyuma y’uko umugabowe babana amukubise isuka ya majagu mu mutwe.

Ibi byabaye 21 Werurwe 2021 uyu mugabo witwa GASAMAGERA ukunze kwiyita GASAMAGERA Wellarus nkuko twabitangarijwe n’umugorewe.umugore we avuga ko amaze ku mukubita majagu atongeye kumuca iryera.

Uyu MUKAMAZERA Claudine utuye mu mudugudu wa Ryabazana yatubwiyeko atewe impungenge nuko azajya kwa muganga atarikumwe n’umugabo we ubwo azaba agiye gupisha inda bwambere kuko atwite.Akaba asaba ubuyobozi kumuba hafi kuko yamaze kuba Pararize uruhande rw’ibumoso rwose rutagikora abitewe n’ururugomo yagiriwe n’umugabowe.

Amakuru dukesha abaturanyi buyu muryngo batubwiyeko uyu MUKAMAZERA Claudine n’umugabowe GASAMAGERA basanzwe bapfa ingeso y’ubusambanyi.

umukuru w’uyumudugudu NTEZIYAREMYE Alphred aganira na www.indorerwamo.com yatubwiyeko ubwo ibi byabaga kuwa 21/03/2021 GASAMAGERA yahise atoroka akaba ataraboneka kugeza uyumunsi kuva uyu mugore yakubitwa isuka n’umugabo yahise ajyanwa mu bitaro avayo kuwa 06/04/2021 Kandi umugabo we akaba atarigeze ahagera,akaba atakambira ubuyobozi kumufasha.

Urugomo rukorerwa muri uyu mudugudu ruteye impungenge ubwo twakurikiranaga ibi twahamirijwe n’umukuru w’umudugudu ko hari nundi mugabo witwa MUSABYIMANA Ezra nawe wagerageje gutema abagabo 3 abaziza kumusambanyiriza umugore wa kabiri yari yarashatse, mugihe asanzwe afite undi mugore.

Comments are closed.