Rusizi: RIB yataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Nkaka na kontabure.

6,491
Rusizi: Abayobozi 3 barimo n'Umunyamabanga w'akarere bavuye ku mirimo yabo  .|. Radio TV 10

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi Gitifu na kontabure w’umurenge wa Nkaka kubera ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa rubanda.

Babibinyujije ku rukuta rwabo rwa twitter, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abangabo babiri bo mu Murenge wa Nkaka ho mu Karere ka Rusizi.

RIB yatangaje ko abo bagabo ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkaka Bwana Nsabimana Kazungu Alexis ndetse Rukundo Emmanuel wari usanzwe ari umubaruramali w’uwo Murenge.

Binyuzwe kuri urwo rukuta nyine, RIB yagize iti:“Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.”

Abakekwa ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Comments are closed.