Gasabo:Umuturage yatemye inka y’umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu atuyemo.

12,508

Mu murenge wa Rusororo mu kagari ka Mbandazi mu mudugudu wa Samuduha umuturage yatemye inka y’umuyobozi ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu

Map of Rusororo, Kabuga

Ibi byabaye kuri uyu wa 31 Kanama 2020 aho umuturage witwa BABONANGENDA Jean Claude yatemye inka y’umuyobozi we witwa ZIKURIZA Felicien kavuga ko ino nka nka yamwoneye.

Yabajijwe icyabimuteye avuga ko ari ibyamugwiririye. Hari igihe kenshi wumva uwakoze igikorwa nk’iki kigayitse ukaba wakwibaza ko byatewe n’inzoga, ariko uyu we ntabwo azinnywa kuko ari umukirisitu usengera mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi nkuko yabihamirije umunyamakuru wa indorerwamo.com wagerageje kumuvugisha.

Amakuru twamenye ni uko uyu muturage bajyaga ku mukangurira gutanga Ubwisungane mu kwivuza “MUTUELLE DE SANTE” agakwepa akinjira mu nzu agahita agenda, bivugwa ko impamvu yatemye iyo nka y’umuyobozi yarabitewe n’umujinya maze yabona iyo nka isohotse ahita ayitema.

Uyu muyobozi ZIKURIZA Felicien yatubwiyeko ubusanzwe nta kibazo yagiranaga n’uyu BABONANGENDA Jean Claude abereye umuyobozi

yagize ati:”ubusanzwe nta kibazo ngirana nawe ahari byaba ari uko tumaze iminsi tubakangurira gutanga mutuel.

Amakuru twamenye ni uko iyi nka yaburaga iminsi mike ikabyara kuko ifite amezi makuru. Kugeza ubu inka iri kwitabwaho n’umuvuzi w’amatungo kuko yamaze kuyidoda aho yayitemye hejuru ku matako hafi y’inday’amaganga.

uyu witwa BABONANGENDA Jean Claude ubwo twandikaga iyi nkuru yari mu maboko yabashinzwe umutekano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.