Gasana Jerome wari MD wa MUKURA VS yayisezeyeho ayisiga mu ruhuri rw’ibibazo

11,973

Gasana Jerome wari MD w’ikipe ya MUKURA VS yamaze gusezera kuri uwo mwanya ayisiga mu bibazo by’uruhuri iyi kipe imazemo igihe

Bwana GASANA Jerome wari ushinzwe gukurikirana ibibazo mu ikipe ya MUKURA VS (MD) bimaze kwemezwa ko uyu mugabo yasezeye kuri uwo mwanya, akaba yavuze ko yasezeye kubera impamvu ze bwite.

Aya makuru yemejwe na Perezida w’iyi kipe ya MUKURA Bwana Maniraguha Jean Damascène mu kiganiro na Kigali Today none kuwa gatatu taliki ya 14 Nzeli 2022.

Bwana MANIRAGUHA yagize ati:”Nibyo koko twakiriye ubusabe bwa MD, yavuze ko yeguye ku bushake bwe no ku mpamvu ze bwite, iyo rero muntu atanze ibisobanuro nk’ibyo, biba bigoye kugira icyo urenzaho”

MANIRAGUHA yakomeje avuga ko Jerome bakiri kumwe nk’umunyamuryango, ndetse ko mbere y’uko haboneka umusimbura akirimo gukora akazi nk’ibisanzwe kandi akazafasha n’uzaba uje kumusimbura.

Jerome GASANA yagiye kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2020, asize ikipe iri mu bibazo bikomeye aho itemerewe kuba yagura umukinnyi ari imbere cyangwa hanze mu gihugu, ikipe ya MUKURA VS iri kwishyuzwa miliyoni nyinshi yananiwe kwishyura ku buryo byageze aho itakambira na federasiyo, hari abemeza ko iyo kipe ifite n’indi myenda itandukanye hirya no hino ku buryo bigoye ko yakomeza amarushanwa.

Comments are closed.