Gasogi United ntiyemerewe kwikura mu marushanwa ya FERWAFA

841

Umunyamabanga wa FERWAFA,Kalisa Adolphe,yatangaje ko ikipe ya Gasogi United itemerewe kwikura mu marushanwa kubera ko hari amategeko abigenga.

Mu kiganiro yagiranye na Fine FM,Bwana Kalisa,yemeje ko nubwo Gasogi United yasabye kuvanwa mu marushanwa ya FERWAFA nyuma yo guseswa itabyemerewe kuko amategeko ya FERWAFA atabyemera.

Yavuze ko buri munyamuryango we afite ibyo aba yarasinye mbere yo kwemererwa bityo Gasogi United igomba kubyubahiriza.

Ati “Kujyamo hari ibiteganywa n’amabwiriza ya clubs licensing no kuvamo hari ibiteganwa mu ngingo ya 60 ngengamikorere y’ishyirahamwe ryacu.”

Yavuze ko hari itandukaniro riri hagati yo gusezera no guhagarika gusa ntiyavuze icyo KNC yakoze kuko ngo bikiri gukurikiranwa.

Yakomeje ati “Gusa ibyo byombi ntabwo yemerewe kubikora kubera ko n’ubundi anazamo yari afite amabwiriza agomba gukurikiza.Gusezera no guhagarika ibikorwa nabyo birasabwa.Ntabwo uhita uvuga ngo ndagiye.”

Yakomeje avuga ko usaba ukemererwa ariko hari ingaruka wirengera kandi ko iyo utarasubizwa ugomba gukomeza kwitabira gahunda za FERWAFA zose.

Yavuze ko hari inzira zikurikizwa kugira ngo ikipe iseswe ndetse inakurwe mu marushanwa ya FERWAFA ariyo mpamvu kugeza ubu Gasogi United itabyemerewe.

Ku rundi ruhande,yemeje ko komisiyo zibishinzwe ziri kubikurikirana cyane ko iyi kipe yamaze kwandika isaba gukurwamo.

Kalisa avuga ko abona nta mpamvu ihari yatuma Gasogi United isezera. N’iyo yaba ari amakosa mu misifurire yamwibukije ko atari mashya mu mupira w’amaguru, ari yo mpamvu hagiye higwa ukuntu akosorwa.

Urugero yatanze ni ku gitego cya Maradona cyo mu 1986 n’igitego cyahesheje u Bwongereza Igikombe cy’Isi cyo mu 1966 gitsinzwe na Wolfgang Weber ku munota wa 100 kuko “n’ubu kitaremerwa na laboratwari zose zishobora kumenya niba cyaragiyemo cyangwa kitaragiyemo.”

Icyakora amategeko ya ferwafa avuga ko iyo ikipe itewe mpaga gatatu ihita ikurwa mu marushanwa yayo.Ibyo bivuze ko uyu KNC ashobora gukoresha iyo nzira nubwo bivugwa ko kugira ngo yemererwe azasabwa kwishyura amafaranga yamutanzweho.

Comments are closed.