Israel yasabye António Guterres kwegura ku buyobozi bwa Loni

496
Kwibuka30

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Katz Israel yavuze ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres uyobora Umuryango w’Abibumbye (Loni) akwiriye kuva muri izi nshingano, kubera uruhare umuryango ayoboye ukekwaho mu gitero Hamas yagabye kuri iki gihugu.

Ibi Minisitiri Katz yabitangaje kuri uyu wa 31 Mutarama 2024, nyuma y’uko igihugu cye mu Ukuboza umwaka ushize cyashinje Loni kugira uruhare mu gitero Umutwe wa Hamas wabagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2024, ari na byo byatangije intambara iri kubera muri Gaza.

Uyu mu Minisitri yongeyeho ko Guteress koko afite ububasha bwo kuba yakurikirana amashami y’umuryango ayoboye ariko ko yirengagije abijujutiye imyitwarire y’imiryago nterankunga.

Ikindi ngo yirengagije ni ukwivanga mu ntambara kw’abakozi b’ishami rya Loni rishinzwe ibikorwa byo kwita ku mpunzi muri Palestine (UNRWA).

Kwibuka30

Kuri we iri shami rya Loni rikorera ibikorwa byaryo mu duce twa Gaza, West Bank no mu bihugu bya Lebonon, Syria na Jordania, asanga ritarigeze riba igisubizo, ahubwo ari kimwe mu bikomeza kugira uruhare mu mutekano muke uranga ibyo bice.

Nubwo Israel ivuga ibi ariko ntiyigeze yerekana gihamya z’ibyo ishinja abakozi ba Loni, gusa ivuga ko ahubwo andi makuru ashobora kohererezwa u Budage na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ikinyamakuru The New York Times ku Cyumweru tariki 28 Mutarama na cyo cyari cyanditse ko hari raporo y’ibanga ya Israel cyabonye igaragza ko UNRWA yagize uruhare mu gitero cyatangije intambara cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023.

Mu gusubiza kuri ibyo, uwo munsi ku Cyumweru Guteress yatangaje ko ibyo bishinjwa abakozi ba Loni bigomba kubagiraho ingaruka zirimo no gukurikiranwa mu butabera ndetse hamaze kwirukanwa abagera ku icyenda.

Gusa yasabye ibindi bihugu kudakurikiza u Budage, Amerika n’u Butaliyani byahagaritse inkunga byateraga UNRWA nyuma yo kumenya ayo makuru. Iri shami rya Loni muri Gaza, ryita ku basivile b’Abanyepalesitine bagera kuri miliyoni ebyiri mu mibereho yabo yose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.