Gasogi Utd ikubitiwe mu gafuka, ibererekera Rayon Sport iraye ku mwanya wa mbere

10,041

Ikipe ya Rayon sport yikuyeho igisuzuguro itsinda Gasogi Utd mu mukino w’ishiraniro wari wabanjirijwe n’amagambo menshi ku mpande zombi.

Championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Gashyantare 2023, kuri kalendari ya FERWAFA, umwe mu mikino yari iteganijwe ni uwagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sport FC na Gasogi Utd, umukino wo kwishyura wabanjirijwe n’amagambo menshi ku mpande zombi, ku ruhande rwa Gasogi Utd, bavugaga ko Rayon Sport bagomba kuyitsinda maze ikabava mu mugongo, mu gihe Rayon Sport yari igifite ibinezaneza by’intsinzi iherutse gukura i Huye ubwo yatsindaga ikipe ya APR FC yavugaga ko igomba kwikuraho igisuzuguriro cya Gasogi Utd.

Ku isaha ya 15h30 nibwo umusifuzi Celestin NSABIMANA yahushye mu ifirimbi atangiza umukino aho buri kipe yakoresheje abakinnyi yari iherutse gukoresha mu mukino ushize. Mbere y’umukino, amakipe yombi yanganyaga amanota ariko Gasogi Utd yari imbere kubera ibitego.

Umukino watangiye ku mpande zombi ariko ukabona ikipe ya Gasogi ariyo yihariy umupira kuko ariyo yotsaga igitutu ba myugariro ba Rayon FC kugeza ku munota wa 11 ubwo ikipe ya Gasogi Utd yari ibonye igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande Desire BAMPORIKI aza kuvuga ko habayeho kurarira, ikintu benshi bavuze ko cyari igitego.

Bidatinze, ku munota wa 16 Bugingo Hakim wa Gasogi Utd yanyeganyeje inshundura, biba bibaye igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sport.

Ikipe ya Gasogi Utd yakomeje kotsa igitutu Rayon Sport ndetse igera inshuro nyinshi cyane ku izamu rya Rayon Sport, ari nako abakinnyi ba Gikundiro banyuzagamo bagasatira ariko bikanga ko barenza imipira abakinnyi bo hagati ba Gasogi Utd wabonaga bahagaze neza kuko bari babazitiriye iwabo.

Yari umukino w’ishiraniro ku mpande zombi

Amakipe yombi yakomeje kunanirana kugeza ku munota wa 45 ubwo Onana Leandre wa Rayon yaje kunyeganyeza inshundura maze kimwe cya Rayon Sport kiba kigiyemo, ariko wabonaga ameze nk’uwakoreye ikosa umukinnyi wa Gasogi umusifuzi Celestin avuga ko nta kosa ryakozwe.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sport ubona ifite imbaraga nyinshi ugereranyije n’uko yari yatangiye.

Amakipe yombi yakomeje kotsanya igitutu ariko bikomeza kwanga ko hari ikindi gitego kijyamo kugeza ku munota wa 83 Onana wari umaze kunanirwa yarebye uburyo nyezamu wa Gasogi Utd yari imbere gato yongeye atsindira igitego cya kabiri ikipe ya Rayon Sport maze abakunzi ba Rayon bajya mu bicu, batera za ndirimbo zabo ku kibuga zizwi nka “murera”

Iminota 90 y’umukino yarangiye ku nta kirahinduka, umusifuzi yongeraho indi 6 yagiye itakara nabyo biba iby’ubusa, birangira Rayon Sport FC itahanye amanota atatu y’umunsi, bituma ikipe ya Rayon Sport irara ku mwanya wa mbere n’amanota 39.

Perezida wa Rayon Sport Jean Fidele yasazwe n’ibyishimo amanuka muri stade ajya gushuza abafana

Leave A Reply

Your email address will not be published.