Gatsibo: Abakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugororwa batawe muri yombi

5,128

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu 11 barimo abapolisi babiri n’abagenzacyaha babiri bakurikiranweho icyaha cyo gukubitira umuturage muri kasho bikaza kumuviramo urupfu.

Abatawe muri yombi barimo barindwi bakurikiranweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, mu gihe abandi bakurikiranweho ubufatanyacyaha.

Abapolisi bakekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa naho abagenzacyaha bakurikiranweho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

Ntabajyana Laurent wakubiswe bikanamuviramo urupfu, yari afungiye icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, aho yatawe muri yombi ku wa 2 Kanama 2021.

Uyu muturage w’imyaka 48 ni uwo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Matare, Umudugudu wa Rebero yafashwe nk’uko n’abandi bakurikiranweho ibyaha bafatwa.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko yafashwe na RIB ifatanyije na Polisi, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, bishingiye ku kirego cyari cyatanzwe n’umugore we, waregaga ko amuhoza ku nkeke.

Bivugwa ko ku wa 6 Kanama 2021, ahagana saa 4h40 z’urukerera, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama wari waraye ijoro yabwiwe ko hari umufungwa urembye cyane, hanyuma ajyanwa ku Bitaro bya Kiziguro, agezeyo yitaba Imana.

Amakuru avuga ko RIB imaze kumenya ko Ntabajyana yitabye Imana mu buryo buteye urujijo, yatangije iperereza ndetse umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

Raporo ya muganga yakozwe n’abahanga igaragaza ko uyu mugabo yapfuye azize gukubitwa.

Ibi kandi byemezwa n’abatangabuhamya bari bafunganywe na Ntabajyana Laurent, bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama, yasakuje cyane, hanyuma abafungwa bakabwira Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, IP Jean Claude Mukomeza ko ari kubasakuriza.

Uyu mupolisi ngo yabasubije ko umuntu umwe atabananira kumucecekesha. Guhera ubwo batangiye kumukubita ngo aceceke.

Guhera ubwo ngo bamwe mu bafungwa bahise bazirika Ntabajyana, bakoresheje ishati ye, batangira kumukubita ngo naceceke, uko asakuza na bo bagakomeza, baje kubireka aho baboneye ko bamunegekaje.

Nyuma yaje kuremba ni bwo baje kumenyesha Komanda wa Sitasiyo ya Rugarama amujyana mu Bitaro bya Kiziguro apfira kwa muganga.

RIB yatangaje ko kugeza ubu abapolisi babiri barimo Komanda wa Sitasiyo ya Rugarama n’uwari urinze sitasiyo iryo joro ndetse n’abagenzacyaha bahishiriye uko gukubitwa bamaze gutabwa muri yombi ndetse hakaba hakurikiranwe n’abandi barindwi bivugwa ko ari bo bamukubise.

Mu byaha bitatu bakurikiranweho, igito gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw. Mu gihe igihano kinini ari ugufungwa imyaka iri hagati ya 15 na 20 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko zitarenze miliyoni 7 Frw.

Comments are closed.