Gatsibo: Amarira y’abaturage bamaze imyaka 5 batagira amazi azahozwa nande?

611

Hari abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bamaze hafi imyaka itanu batagira amazi, bakavuga ko icyo kibazo biteze kukibwira perezida Kagame ubwo azaba ari kwiyamamaza mu minsi iri imbere.

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, mu murenge wa Kiziguro cyane cyane abaturiye umuhanda ugana ku bitaro bya Kiziguro baravuga ko babangamiwe bikabije n’ikibazo cy’amazi, ikibazo bamaranye imyaka ikabakaba muri itanu bakibaza uzabumva ngo ahe agaciro amarira bamaze igihe barira.

Aba baturage bo mu kagari ka Agakomeye bavuga ko iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2020 ubwo Abashinwa bakoraga umuhanda uva ahazwi nko mu Ndatemwa ugana ahitwa ku Byapa byo kwa Nkundabazungu ukanyura ku bitaro bya Kiziguro, bakavuga ko icyo gihe aribwo umuyoboro watangaga amazi wangiritse kugeza kuri ino taliki aba baturage bakaba batazi icyitwa amazi ya robine, bakavuga ko bakigejeje ku nzego zose ariko bakababazwa n’uko kidahabwa agaciro.

Uwitwa Ancilla uvuga ko atuye mu mudugudu wa Shanti yagize ati:”Iki kibazo gikomereye buri wese, tumaze imyaka 5 dutaka amazi ariko ntiduhabwe uburenganzira, yewe nta n’umuyobozi wari wadusobanurira byibuze ngo tumenye aho ikibazo kiri, birababaje, noneho muri iki gihe cy’icyi no kubona ay’ibishanga cyangwa ibinamba ntibikunda, idomora imwe iri guca 300, kandi nabwo kuyabona ni amahirwe”

Undi muturage ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Twariyakiriye, kuva kuri mudugudu ukagera kuri Meya bose barakizi ariko nta n’umwe uducira akari urutega, sinzi icyo tuzira, wagira ngo ntituri mu Rwanda rwo muri viziyo, nawe reba uko abana ba hano basa, mu cyi baba basa n’ivumbi, mu itumba nabwo bagasa n’ibyondo, nta kundi twabigenza, niyo uvuze bahita bagutera ubwoba ngo urarwanya inzego”

Hari abavuga ko bazibariza perezida ubwo azaba ari mu Karere ka Kayonza cyangwa yagiye Nyagatare kwiyamamaza.

Bamwe mu baturage baravuga ko ukobiri kose kino kibazo bazakibaza Perezida Kagame ubwo azaba ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kayonza, uyu yagize ati:”Si uko iki kibazo cyananiranye kuko hari byinshi byakozwe mu Karere iwacu, ariko aho bigeze jye ubwanjye ningira amahirwe nkahabwa umwanya ubwo Perezida azaba ari kwiyamamaza nzamubwira aturwaneho rwose, uzi kuba ukorera udufaranga tw’intica ntikize warangiza ugakoresha ibihumbi 30 buri kwezi by’amazi? Ntibikwiye na gato

Iki kibazo kimaze igihe kitari gito kivugwa no mu itangazamakuru ariko ntigikemuke, natwe twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere guhera mu cyumweru gishize ariko terefoni zabo ntibazitabaga, ariko igihe cyose bazadusubiza tuzongera dukore kuri iyi nkuru wenda izaba irimo igisubizo gihumuriza rubanda.

Uko biri kose, u Rwanda nk’igihugu kizwiho isuku ku rwego mpuzamahanga, birasaba cyane ko abaturage babona amazi meza kuko iyo udafite amazi bigoye kugushakaho isuku, usibye kandi n’isuku, kubura kw’amazi meza ni intandaro y’indwara zitari nke harimo impiswi, inzoka ndetse n’izindi.

Comments are closed.