Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa ku manywa y’ihangu

358
Kwibuka30

Hari abturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Batsibo bavuga ko batewe impungenge n’ubujura bukorwa n’insoresore ku manywa y’ihangu.

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Agakomeye, mu murenge wa Kiziguro uherereye mu Karere ka Gatsibo baravuga ko hari amatsinda y’abasore bihaye kujya batera ingo z’abaturage ku manywa y’ihangu bakinjiramo bakiba ibikoresho byo mu nzu birimo ama radio, za tereviziyo, ama pasi n’ibindi.

Umwe mu baturage witwa Mukamana uvuga ko yibwe ibikoresho byose byo mu nzu ye yabwiye umunyamakuru wacu ati:”Urabona ubu turi mu ihinga, mu gihe abantu bagiye guhinga, hari insoresore bubacunga bakigenda bagahita birara mu nzu zabo bakiba ibikoresho”

Uyu mubyeyi komeje avuga ko abo basore bakoresheje ibyuma bitandukanye basenya urugi maze binjira mu nzu ye bamwiba ibirimo ampli(Iradiyo), ipasi, ndetse n’ibindi byinshi byari hafi aho mu nzu gusa akababazwa n’uko iyo bajyanywe kuri RIB bamarayo umunsi umwe bwacya bakongera kubabona muri karitiye.

Kwibuka30

yagize ati:”Barancunze bamenya ko nagiye guhinga n’abana bagiye ku ishuri, maze barinjira baranyiba koko, ikibazo kandi iyo ubareze barabafunga ariko ntibamaremo kabiri, bahita bigarukira bagakomeza akazi kabo

Undi uvuga ko ari imboni ya Radiyo izuba yabwiye iyo radiyo ko abo basore bamaze kwiba mu ngo zitari nke, ndetse n’ubuyobozi bumaze kubimenya hakaba hategerejwe icyakorwa kuko bimaze kurenga imbaraga z’abaturage.

Twagerageje gushaka uko tuvugana na gitifu w’Umurenge wa Kiziguro ariko inshuro zose twamuhamagaye atitabaga terefone ye, gusa iki ni ikibazo cyakagombye gukurikiranirwa hafi kandi vuba kuko gishobora gufata indi ntera hakaziramo ubwicanyi bwa hato na hato.

Leave A Reply

Your email address will not be published.