Umutwe wa FDLR wahakanye iby’urupfu rwa Gen Byringiro

726
Kwibuka30

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’U Rwanda wabeshyuje amakuru yavugaga ko General Byiringiro yapfuye azize ibikomere.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2024 umuvugizi w’umutwe wa FDLR, umutwe bivugwa ko wiganjemo abasize bakoze jenoside y’Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yanyomoje amakuru yavugaga ko umwe mu ba general bawo bakomeye yishwe n’ibikomere yatewe n’amasasu yatewe mu gitero umutwe wa M23 uherutse kubagabaho mu cyumweru gishize.

Kwibuka30

Mu kiganiro uwo mutwe wahaye Radio Ngoma Amani, mu ijwi ry’umuvugizi wawo Lt Sacramento wavuze ko General Byiringiro ariho kandi ko nta n’ibicurane ataka, yagize ati:”Gen. araho, arakomeye yewe reka mbabwire ko nta n’igicurane ataka, sinzi aho abantu bakura ayo makuru

Amakuru yavugaga ko uyu mu general yaba yararasiwe mu gace ka Nyanzale ari naho yari atuye mu birindiro bikomeye bya FDLR, bikavugwa ko M23 yamenye aho atuye, aba ariho bibanda, ndetse bakemeza ko yakomerekejwe n’amasasu ariko akaza guhungishirizwa ahitwa Rwindi ari kumwe na bamwe mu basirikare be bamurindaga nyuma y’uko benshi mu bamurindaga bari bamazwe gupfira muri icyo gitero.

Hari andi makuru avuga ko ubwo imirwano yasatiraga agace ka Kibirizi, Gen Byiringiro yahunganywe n’abarwanyi bo mu mutwe wa CRAP bamuhetse mu ngobyi bikaba bikekwa ko bamuhishe mu gace ka Kinyamuyaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.