Gatsibo: Ishuri ryisumbuye ry’Abadivantisiti ry’i Gakoni ryafunzwe nyuma yaho abanyeshuri bigaragambije bakangiza byinshi.

6,572
Image result for Akarere ka gatsibo

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemeje ko yafunze by’agateganyo Ikigo cy’ishuri cya Gakoni Advrntist College giherereye mu Murenge wa Kiramuruzi wo mu Karere ka Gatsibo bitewe n’imyitwarire idahwitse abanyeshuri biga kuri iryo shuri bagaragaj mu ijoro ryo ku itariki ya 7 Gashyantare 2021.

Iyo Minisiteri ishimangira ko uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’aho bigaragaye ko abo banyeshuri bagaragarije imyitwarire mibi bangiza ibikorwa remezo by’iryo shuri no kuangamira ubuyobozi bw’Ishuri na Polisi baje guhosha izo mvururu.

Kuri ubu abanyeshuri 16 bayoboye abandi mu myigaragambyo bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda mu gihe abandi bose basubijwe mu miryango yabo.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, rikomeza rigira riti: “Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego zibishinzwe ziracyakurikirana icyateye iki kibazo.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko bwafunze by’agateganyo iryo shuri, bukabimenyesha MINEDUC, nyuma y’aho abanyeshuri biga muri iryo shuri ry’Itorero ry’Abadivantisiti rya Gakoni bakamenagura ibirahuri by’amashuri, iby’ibiro by’abarimu ndetse bakangiza n’ibindi bikorwa remezo.

Iyo myigaragambyo yakozwe ku Cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2021, nyuma y’aho ubuyobozi bw’Ikigo bwirukanye umunyeshuri bivugwa ko yatorokaga ishuri kenshi agiye kunywa inzoga hanze yacyo.

Ibaruwa yirukana uwo munyeshuri utaratangajwe amazina ye ngo yayishyikirijwe  ku ya 3 Gashyantare 2021.

Nyuma yo guhabwa ibaruwa imwirukana ngo yagumye mu nkengero z’ikigo, akajya agaruka mu masaha ya nijoro akangurira abanyeshuri kwigaragambya bamagana icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ku Cyumweru ni bwo ubuyobozi bw’ishuri bwamenye ko uwo munyeshuri wirukanywe atigeze ataha iwabo, buhamagara Polisi kugira ngo ifashe uwo munyeshuri kubahiriza imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi.

Akimara gufatwa na Polisi, abanyeshuri bahise bigaragambya bamenagura ibirahure by’amashuri n’ibiro by’abarimu, ndetse batera amabuye n’imodoka ya Polisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yagize ati: “Uwo munyeshuri wirukanywe yagarukaga nijoro yasinze akinjira mu  nzu abanyeshuri baryamamo (dormitory). Ku Cyumweru tariki 7 ni bwo abarimu bahamagaye Polisi iraza iramutwara.”

Gasana yakomeje avuga ko uwo munyeshuri akimara gutabwa muri yombi, abandi banyeshuri bateye amabuye imodoka ya Komanda wa Polisi bangiza indorerwamo zayo zo ku ruhande, nimugoroba bakomeza kwigaragambya bamena ibirahure by’inyubako zo mu kigo.

Nyuma y’imyigaragambyo abandi banyeshuri barimo abasore 9 n’abakobwa 7 bahise batabwa muri yombi nyuma yo kugaragara ko ari bo bari bayoboye imyigaragambyo.

Kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Kiramuruzi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo abandi bagize uruhare muri urwo rugomo bakurikiranwe.

Gasana yanahishuye ko ku wa Mbere tariki ya 8 Gashyantare abanyeshuri bose banze kwitabira amasomo, ari na yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kubohereza iwabo mu gihe hagitegerejwe indi myanzuro izafatwa nyuma.

Yavuze ko ihagarikwa ry’icyo kigo ryamenyeshejwe Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego bireba mu gihe abanyeshuri bagomba gutegereza indi myanzuro izafatwa nyuma.

Ishuri ryisumbuye ry’Abadiventisiti rya Gakoni ryigamo abanyeshuri 372,  barimo 288 baturutse mu Nkambi y’impunzi ya Nyabiheke n’iya Gihembe.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.