Prezida mushya wa USA yagiranye ikiganiro cya mbere na Prezida w’Ubushinwa.

6,869
Amafoto ashyizwe hamwe ya Joe Biden na Xi Jinping

Perezida Joe Biden yamubwiye ku burenganzira bwa muntu muri Xinjiang mu kiganiro cya mbere kuri telephone yagiranye na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping, nk’uko ibiro bya White House bibivuga.

Biden kandi yaganiriye na Xi ku bucuruzi, guhiga abatavuga rumwe na leta muri Hong Kong n’ubushyamirane bafitanye ubu na Taiwan.

Televiziyo ya leta y’Ubushinwa yavuze ko Xi Jinping yaburiye Biden ko imibanire mibi n’Ubushinwa yaba akaga ku bihugu byombi.

Ubushyamirane bw’ibihugu byombi bwariyongereye mu bihe bya vuba, mu bucuruzi, ubutasi n’iki cyorezo.

Imibanire myiza y’Ubushinwa na Amerika ni ingenzi kuri byombi no ku isi yose, Beijing ihamagarira ubutegetsi bushya buri i Washington kuvugurura iyo mibanire yangiritse cyane ku butegetsi bwa Donald Trump.

Ikiganiro cyabo cyabaye mbere gato y’uko mu Bushinwa ejo kuwa gatanu bizihiza umwaka mushya, ibi byafashwe nk’igikorwa cyiza.

Nyuma y’iki kiganiro, Biden yanditse kuri Twitter ati: “Namubwiye ko nzakorana n’Ubushinwa mu gihe byungura abaturage ba Amerika.”

Mu itangazo, ibiro bya White House byavuze ko perezida “yashimangiye impungenge ze z’ibanze ku bikorwa bidakwiriye bya Beijing mu bucuruzi , kubangamira abantu muri Hong Kong, guhonyanga uburenganzira bwa muntu i Xinjiang, n’ibikorwa by’ubushotoranyi mu karere, nko kuri Taiwan”.

Imiryango iharanira uburenganzira ishinja Ubushinwa gufungira abarenga miliyoni b’aba Uighurs mucyo leta yita “inkambi zo kugorora” mu ntara ya Xinjiang. Hari ibihamya ko aba-Uighurs – biganjemo abayisilamu – bari gukoreshwa imirimo y’agahato n’abagore bakagirwa ingumba ku ngufu.

Ubushinwa buhakana ibyo byose bivugwa.

Aba bategetsi bombi banaganiriye ku kurwanya icyorezo cya Covid-19, imihindagurikire y’ikirere no kurwanya intwaro z’ubumara.

Televiziyo ya leta y’Ubushinwa CCTV yavuze ko aba bombi “baganiriye byimbitse ku mibanire y’ibihugu byombi n’ibindi bikomeye bireba akarere n’amahanga.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.