Gatsibo: Koperative y’abahinzi b’umuceri bagiye kwiyubakira hoteli

588

Ubuyobozi bwa Koperative ‘Ubumwe Gatsibo’ y’abahinzi b’umuceri ikorera mu gishanga cya Rwangingo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, bwavuze ko bugiye kubaka hoteli izagirira akamaro abanyamuryango.

Bwabigarutseho ejo ku wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024 ubwo abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rwangingo bari mu gikorwa cyo kwishimiraga ibyagezweho.

Murerangoma Jean Paul, Perezida wa Koperative Ubumwe Gatsibo, yavuze ko ari koperative irimo gutera imbere.

Yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko abahinzi bagiye biteza imbere mu buryo butandukanye.

Yagize ati: “Uko koperative itera imbere, no mu bice ikoreramo iba ireba n’iterambere rigendanye n’igice ikoreramo.

Bityo rero twabonye ko mu Murenge wa Ngarama nta hoteli igaragaramo. Aho niho twatekereje uyu mushinga, ubu turakataje cyane. Duteganya gukora umushinga wo kubaka hoteli mu Murenge wa Ngarama”.

Koperative iracyakorera inyigo iyo hoteli ariko ngo ni hoteli izaba iri ku rwego rwo hejuru bitewe nuko mu gace abahinzi b’umuceri bakoreramo nta hoteli ihari.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bushimira Koperative Ubumwe Gatsibo iterambere ikomeje kugeraho.

Sekanyange Jean Léonard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko umushinga wo kubaka hoteli ari mwiza kuko abanyamuryango bajya bayiruhukiramo.

Ati: “Kuri gahunda numvise mufite harimo hoteli, byaba ari byiza rwose muyubatse. Nk’ubu twicaye hano hari hoteli nziza yakomotse ku musaruro wanyu mwahinze, mu gihe mukutse mukagenda mukiguriramo Fanta, waba uri muri week end ukagenda n’umugore n’abana mukaza kwishima kuri hoteli yanyu, biba byiza cyane”.

Yasabye ko uwo mushinga wakomeza ugatekerezwaho neza.

Ati:“Iyi hoteli nimuyubaka muzabona ko ifitiye akamaro abanyamuryango banyu.

Si na Hoteli gusa, mushobora no gutekereza ibindi mukareba icyo mwakora muhuriyeho nk’abanyamuryango kandi bitaremereye abanyamuryango ngo mubakate amafaranga menshi ahubwo mukoreshe abakozi banyu bige neza umushinga utabangamiye abanyamuryango mu rwego rwo kubakata amafaranga”.

Akarere ka Gatsibo gasaba abahinzi b’umuceri kubyaza umusaruro ubutaka buto bafite.

Bushima gahunda ya koperative yo kongera umusaruro ukava kuri Toni 4.5 kuri hegitari ukagera kuri Toni 6 kuri hegitari.

Koperative Ubumwe Gatsibo yatangiye mu 2017 itangirana n’abanyamuryango basaga gato 1000.

Icyo gihe igishanga cyatunganyijwe na Leta Hanyuma gihabwa abanyamuryango.

Ubuyobozi bwa Koperative Ubumwe Gatsibo buvuga ko bwasaruraga Toni 400 mu gishanga hose, ariko ubu igeze ku musaruro wa Toni 800.

Koperative yashoboye kubaka imbuga, igura ubutaka yaguriyeho ubutaka bwo kwaguriraho ibikorwa bya koperative harimo n’ibiro by’abakozi.

Ifite imodoka 2 zitwara umusaruro w’abahinzi na moto ikoreshwa n’umukozi ushinzwe ubuhinzi muri koperative.

Bwana Murerangoma yavuze ko iyi Koperative ibarirwa umutungo wa miliyoni 500.

Koperative Ubumwe Gatsibo yateye inkunga andi makoperative kugira ngo na yo ashobore kwiteza imbere

Comments are closed.