Gatsibo: Mwarimu Kanyamugara yitabye Imana nyuma y’ukwezi kumwe gusa akoze ubukwe

841

Umwarimu witwa Kanyamugara Wicriff, wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gategero, ishuri riherereye mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo, yitabye Imana nyuma y’ukwezi akoze ubukwe, benshi bakeka ko yarozwe ngo kuko yafashwe agikora ubukwe, nubwo ubuyobozi atari ko bubibona.

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana ku Cyumweru tariki ya 24 nyuma y’uko aguye mu bitaro ariko yari amaze hafi ukwezi kose arwaye ngo kuko yafashwe agikora ubukwe.

Uyu mwarimu kandi yari asanzwe abarizwa mu nama Njyanama y’Umurenge wa Gasange ndetse akaba yari anakuriye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi muri uyu Murenge.

Bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge ndetse na bamwe mu bo bigishanya bavuga ko ashobora kuba yararozwe ngo kuko yafashwe agikora ubukwe, kuva ubwo ngo ntiyongeye kugira icyo akora ahubwo yazahajwe n’uburwayi ari na bwo bwamwishe.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Igihe.com yavuze ko akurikije uburyo uyu mwarimu yarwayemo ashobora kuba yararozwe nubwo aterura neza ngo avuge abamuroze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, Furaha Frank, yavuze ko uyu mukozi wari umaze imyaka irenga itanu ari mu kazi nta kibazo na kimwe yajyaga agirana n’ubuyobozi, yavuze ko yarwaye bisanzwe akivuriza mu bitaro bya Gahini byaje kumwohereza mu bitaro bya Kanombe ari naho yaguye.

Kukijyanye n’abavuga ko yaba yarozwe, uyu muyobozi yagize ati “Aho nakwifata kubera ko ntemeranya n’abaturage, keretse byemejwe na muganga. Umuntu umaze ukwezi akurikiranwa, avurwa ntabwo wambwira ko urupfu rwe rudasobanutse.”

Gitifu Furaha yihanganishije abo mu muryango wa nyakwigendera avuga ko umwarimu wapfuye yari umujyanama mu nama Njyanama y’Umurenge. Yavuze ko kandi bazakomeza kuba hafi umuryango we kuko yari umukozi mwiza unarerera igihugu.

Comments are closed.