Gatsibo: Ninde uzahoza amarira y’abaturage bahora batabaza ko babangamiwe n’ubujura ariko bakimwa amatwi?

496
Kwibuka30

Abaturage benshi bo mu Karere ka Gatsibo mu mirenge hafi ya yose yo muri ako Karere baravuga ko babangamiwe bikabije n’ubujura bukorwa ku manywa na ninjoro ariko ubuyobozi bugakomeza kubima amatwi.

Kimwe mu bintu bizwi u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza RPF ni ugukaza umutekano no kubungabunga amahoro imbere mu gihugu nubwo bwose hatajya habura utuntu duto duto turimo urugomo, ubujura buciriritse nabyo akenshi biba bisaba ko inzego z’ibanze zibikemura binyuze mu bukangurambaga bukorerwa abaturage basabwa kwirindira umutekano hashyirwaho irondo ry’umwuga, no kugaragaza rimwe na rimwe ingo zivugwamo amakimbirane mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, ariko ibyo siko bimeze muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Gatsibo cyane cyane abo mu mirenge ya Kiziguro, Gitoki, Kageyo, Ngarama, Nyagihanga, Remera, Kiramuruzi nubwo no mu yindi mirenge atari shyashya.

Muri iyo mirenge, abaturage bavuga ko babangamiwe cyane n’ubujura bubakorerwa ku manywa y’ihangu bugakorwa n’insoresore zirirwa zicaye ku muhanda zicungana n’abajya ku kazi maze bagatera mu ngo zabo bagasenya inzugi bakiba ibirimo byose.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kizwi n’inzego zose z’Akarere ariko kugeza ubu bakaba baranze kubumva kandi babangamiwe ku buryo bukabije, ndetse bamwe bakavuga ko bishobora kuzaviramo urupfu rwa bamwe.

Uyu witwa Mujawamaliya utuye mu murenge wa Kiziguro yagize ati:”Ni ikibazo kitoroshye na gato, bibanda kuri za Flat na radio, baragucunga babona ugiye nabo bagahita bataha mu rugo rwawe, ntiwamenya icyo bakoresha mu kumena ibyuma bya grillage, hano rwose baraturembeje, kandi tubibiwira abayobozi ntibagire icyo babikoraho, si mu kagali kamwe gusa, ni mutugari hafi ya twose cyane cyane hano mu kagali ka Agakomeye”

Uyu avuga ko yatashye agasanga bamenaguye grillage baramwiba ibikoresho byose byari mu nzu

Abandi baturage bagera kuri bane bavuga ko bakorera ku bitaro bya Kiziguro, barivugira ko bamaze guterwa inshuro zirenga eshatu mu gihe cy’amezi atatu akurikirana, bakabacucura ibyabo byose mu gihe baba bagiye ku kazi, uyu ati:”Biteye ubwoba, biradusaba gushaka abazamu duhemba bo ku manywa, baratwiba bikabije, njye natashye muri pause ngeze mu rugo nsanga bamenye urugi baranyiba buri kintu, cyari mu nzu, mu kwezi kumwe nibwe gatatu, twabibwiwe abayobozi ariko ubona nta bufasha

Uyu avuga ko bamwibye ku manywa y’ihangu
Kwibuka30

Ubu bujura budasanzwe muri uno murenge bukorerwa n’abacuruzi basanzwe bakora ubucuruzi bwabo mu dusantere nka Ndatemwa, Ruwafu, no ku bitaro. Uwitwa Musonera ati:”Hano tuhabaye ku bwoba, nta muturage adatunze imbwa kubera ubujura, ntabwo usinzira ntibishoboka, uba wikanga abajura ko bari bukugweho umwanya ku wundi, ni ikibazo kitubangamiye bikabije”

Uyu avuga ko ubwo bujura bukorwa n’insoresore z’aho muri karitiye zabuze icyo zikora zigatungwa no gutera za gatarina mu ngo z’abandi ndetse no kwambura amaterefone abantu iyo butangiye kwira, umwe mu bakecuru twasanze ku bitaro bya Kiziguro yagize ati:”Kuri uno muhanda ugana Ndatemwa biragoye kuhanyura uri umugore, hari abana b’abahungu b’ibigango bakwambura agaterefoni kawe ku ngufu, haragoye kunyura nyuma ya saa kumi n’ebyiri, bamaze kunjyana ebyiri mu gihe cy’icyumweru maze ndwaje umukobwa wanjye hano ku bitaro”

Abaturage baravuga ko kunyura muri uno muhanda mu masaha y’ijoro bibangamiye abagore n’abakobwa kuko bamburwa za terefone zabo.

Ntabwo ari muri uno murenge wa Kiziguro gusa abaturage bataka ubujura, uwitwa Chantal Mukamazimpaka nawe utuye mu murenge wa Gotoki aravuga ko nabo babangamiwe n’ubujura bakorerwa imbere y’ubuyobozi bw’umurenge ariko abayobozi bakanga bakabima amatwi, yagize ati:”Ubujura bwabaye icyorezo, ni ikibazo gikomereye buri wese, twibwa n’abaturanyi ariko twabarega bakica amatwi” Uyu mubyeyi yabwiye umunyamakuru wacu ko mu cyumweru gishize yareze umusore wari wamwibye mu nzu ubwo yajyaga kurema isoko rya Rwagitima ndetse akagaragariza ubuyobozi bw’Akagari ibimenyetso byose, ariko atangazwa no kubona uwo yareze yamutanze kugera muri karitiye.

Abacuruzi bo mu gasantere ka Kiramuruzi nabo bavuga ko bibwa bakabuzwa umutekano ku manywa y’ihangu, uyu witwa Aimable avuga ko akorera mu mujyi yagize ati:”Ubanza kugira icyo ukora byarabaye icyaha, nawe se ko dusigaye dutinya gutaha nyuma ya saa tatu, keretse uziko uri buhangane n’aba basore, baragucunga wataha bakakugabaho igitero ari nka batanu ukemera ukabaha utwo ufite, ubonye uri butinde gutaha, uremera ugatega moto, nabo baratumenye iyo ubateze ayo masaha nabo bahita bakwigirizaho nkana, baraguhenda kuko baba bazi ko nawe uhunze abajura

Undi mugabo witwa Ngendahimana Egide wo muri Kiramuruzi, yavuze ko n’abamotari basigaye bategwa mbese ko bigoye gukorera muri ako gasantere kubera ikibazo cy’ubujura. Yagize ati:”Ibi bintu uko bikomeza kutitabwaho niko bizakomera, hari igihe umuturage azahitamo kwirwanaho usange umuntu arapfuye kandi tuba twarabivuze kuva kera, njye sinzemera gutwarwa moto, nzirwanaho” Uyu mugabo yakomeje avuga ko hari abamotari basigaye bitwaza imihoro cyangwa ibyuma mu masaha y’ijoro kugira ngo nasagarirwa nawe yirwaneho.

Abacuruzi n’abamotari bo mu Murenge wa Kiramuruzi nabo baravuga ko babangamiwe n’ubujura bubakorerwa abayobozi barebera.

Urebye, usanga imirenge hafi ya yose yo muri kano Karere ibangamiwe n’ibi bikorwa by’ubujura bikorwa n’insoresore zidafite icyo zikora, gusa hari abatekereza ko imwe mu mpamvu ibitera ari uko urwinshi mu rubyiruko rwo muri ako Karere rubayeho mu bukene kuko nta kazi bafite. Umwe mu bagabo batuye mu murenge wa Nyagihanga ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Ni ikibazo ariko ubisesenguye wasanga biterwa n’ubushomeri mu rubyiruko rwo muri kano Karere, abenshi usanga nta kazi bafite, ubanza n’Akarere katarabona icyo kabateganiriza kuko witegereje neza usanga ubujura bukorwa n’abana b’abasore bari hagati y’imyaka 18 na 30, baba bafite imbaraga, nkanjye bamfatiye hano ku kigo nderabuzima, baraniga banyambura terefoni n’udufaranga nari maze guhembwa

Ubwo twageragezaga kuvugana n’abo bireba ku buyobozi bw’Akarere, ntabwo bigeze bitaba terefoni, yewe twagerageje no kugera ku biro by’Akarere ariko batubwira ko abayobozi badusubiza kuri icyo kibazo batazaboneka ko ibyiza twasiga twanditse dusaba kubonana na Meya w’Akarere, gusa uko biri kose ni umuturage ubihomberamo, kandi koko nk’uko twabibwiwe n’abaturage hari ubwo ikibazo nk’icyo cyatinda gukemurwa cyangwa umuturage agakomeza kwimwa amatwi maze akishakira ubutabera ikintu cyaba gikoze icyaha kandi cyakagombye gukemurwa mbere hose, cyane ko kikiri ikibazo ubuyobozi bw’Akarere bufitiye ubushobozi bwo gukemura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.