Hategekimana uherutse kwigamba kuba ariwe wishe Pastor Theogene yatawe muri yombi

749
Kwibuka30

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Hategekimana Emmanuel uherutse kumvikana yigamba kuba ari mu bishe pasitoro Theogene wari ukunzwe mu Rwanda.

Benshi mu bakurikirana imbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube baherutse gutungurwa no kumva umugabo witwa Hategekimana Emmanuel yigamba ko ari mu bantu bishe Pastor Theogene wakunzwe kwitwa Inzahuke bifashishije imbaraga z’ikuzimu.

Uyu mugabo watangaje benshi, yavuze ko yatumwe n’abadayimoni bari basanzwe bakorana mu buryo bw’umwijima, bamutuma amaraso ya nyakwigendera Theogene Niyonshuti, ndetse ko ari mu banyoye amaraso ye, yagize ati:”Pasiteri Inzahuke buriya nitwe twamutwaye, twamutwaye twabipanze ndetse no mu bagiye kunywa amaraso ye nanjye nari ndimo”, uyu mugabo akaba yarakomeje avuga ko yari gahunda yari irimo abandi bapasitori bagera ku 10, ndetse ko ibyabaya byose kuri Theogene ari uko byari bipanze.

Nyuma yo kubona izo video uwo mugabo yigamba, abatari bake basabye RIB gukurikirana icyo kibazo kuko nubwo benshi batabyemeraga, bavugaga ko ari igikorwa kigamije gusesereza umugore wa Pastor Theogene, icyo nicyo cyahise gikorwa kuko kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 Gicurasi 2024, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi Bwana Emmanuel Hategekimana akaba akekwaho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha, ibi bikaba byemejwe n’umuvugizi w’urwego RIB binyuze kuri X, yagize ati:”Yaraye afashwe arafungwa, akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha” Icyatangaje abatari bake, ni uko ngo mu ibazwa rye ry’ibanze, Bwana Emmanuel yavuze ko ibi yatangaje yabitewe n’uko yashakaga kwamamara no kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga.

Kwibuka30

Twibutse ko Pasteur Theogene NIYONSHUTI wamenyekanye nk’inzahuke yitabye Imana taliki 23 Kamena umwaka ushize, akaba yarazize impanuka yakoreye mu gihugu cya Uganda.

Icyaha Hategekimana yakoze gihanwa n’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Leave A Reply

Your email address will not be published.